Muri Manyema haravugwa imirwano y’amakundura hagati ya FARDC na Wazalendo.
Imirwano iracyakomeje hagati y’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo n’ihuriro rya Wazalendo basanzwe bakorana byahafi mu ntara ya Manyema mu Burasirazuba bwa RDC.
Iyi mirwano yongeye kubura kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16/08/2025 nyuma y’aho yatangiye ku wa kane muri iki cyumweru.
Amakuru agera kuri Minembwe Capital News avuga ko iri subiranamo riri kubera neza mu gace ka Tokolote gaherereye mu ntera ngufi uvuye mu mujyi wa Kindu uzwi nk’umurwa mukuru w’iyi ntara ya Manyema.
Imirwano ibanziriza iyabaye uyu munsi bivugwa ko yaguyemo abantu 9 barimo n’umupolisi warwanaga ku ruhande rwa FARDC.
Amashusho yagiye hanze ku mugoroba w’ahar’ejo, agaragaza imirambo y’abantu 5 bambaye imyambaro y’igisirikare cya RDC irambaraye hasi mu muhanda, ndetse n’umwe w’uwambaye igipolisi uri iruhande rwindi.
Amakuru akomeza avuga ko urugamba rwabaye kuri uyu wa gatandatu, rwaguyemo abantu bane, ariko amasoko yacu ntarabasha kugenzura uruhande rwaba rwatakaje cyane, kuko impande zombi zari zisanzwe zikorera hamwe, ubundi kandi zikanambara kimwe.
Gusa, icyo twabashye kumenya kidasubirwaho, nuko Wazalendo batangije iyi mirwano ku mpamvu z’uko batari bagihabwa ibiryo, bityo bagashinja FARDC kubigiramo uruhare runini.