
Abashinzwe umutekano babiri muri parike ya Virunga muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bishwe, barashwe.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 29.05.2023, saa 7:25am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Gupfa kwabo barinzi babiri bo mungabo za Republika ya Democrasi ya Congo, bikaba byongeye kuzana umwuka mubi muburasirazuba bw’iki gihugu ca Congo Kinshasa, ahanini muriyo parike bikaba byabaye ibindi nkuko ayamakuru tuyasanga kurubuga rwa RFI .
Aba bishwe kuri kicyumweru dusoje abahagarariye iyo parike batangaje ko aba barinzi bombi “Bishwe barashwe amasasu akaba yaravuze umwanya utari munini baje gupfa igihe bari bagize ngo bitabweho nabaganga.”
Agace barasiwemo ko muriyo Parike kitwa “Nyamusengera” aka gace Nyamusengera, kegereye uruzi rwa Edward, ruhana imbibi y’iki gihugu ca Congo na Uganda.
Kugeza ubu abakoze ico kibi bakaba bataramenyekana nkuko iyinkuru ikomeza ibivuga. Ibi bibaye mugihe uburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo, hakomeje kuza amakuru y’intambara nimugihe itangaza makuru rikomeje kugaragaza ko leta ya Kinshasa itangaza ko umujyi wa Goma woba uri gusatirwa nabo bita abanzi babo aho minisiteri y’Ingabo iheruka gutangaza ko Goma ishobora gufatwa hakoreshejwe amayeri.
Nimugihe kandi umuvugizi w’igisirikare ca M23 Major Willy Ngoma, aheruka gutangaza ko ingabo za Republika ya Democrasi ya Congo, zikomeje kwinjira mubice biri muri Teritware ya Masisi, bikaba binyuranyije namasezerano ya Luanda n’a Nairobi, ayamasezerano yavuga ko ibice M23 yari yarigaruriye bizaja bifatwa n’ingabo za EAC.
Nanone kandi leta ya Kinshasa ikomeje kwigwizaho ibitwaro bya Mizinga harimo n’indege z’Intambara iheruka kugura mugihugu cu Bushinwa, aho leta ivuga ko ishaka kwihimura kuri M23.