
Muri Prison yinfungwa ya Makara homuri Kinshasa haravugwa mo akarengane kubavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.
Yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 18.04.2023, saa 2:00 PM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Mumakaru amaze guhabwa Minembwe Capital News, ava i Kinshasa kumurwa mukuru w’Igihugu ca Congo (RDC), kuruyu wamungu tariki 16.04.2023, muri Prison ya Makara habaye umusako ukozwe nabashinzwe umutekano i Kinshasa.
Mugihe uwo musako wakozwe bivugwa ko habaye kurenganya noguhonyanga agateka kazina muntu, nkuko babyiganiraga Minembwe Capital News, abomuruhande rwabavuga ururimi rw’Ikinyarwanda aribo ab’Atutsi.
Dore uko babitwiganiye: “Mugihe baje gusaka haje Abasirikare bomumutwe wa PM(Police Militaire) na ANR, binjiye batangiye gusaka bibasira ahari abany’Amulenge, babaka amatelephone Kandi bayahanguriwe ikindi nuko bakuwe mubyumba babagamo bamwe muribo bajanwa ahandi hari ibyumba bisuzuguritse.”
Nkuko byavuzwe bavuze ko infungwa zo muri Prison ya Makara nahandi bemerewe gutunga amatelephone Kandi bemerewe nokugura ichumba icarico cyose bivanye nubushobozi ufite.
Umwe muribo yagize ati: “Birababaje kubona Abanyamulenge aribo bamburwa Ibyabo nubwo arinfungwa ariko abatari Abanyamulenge bagahabwa agaciro, kuko bo batigeze bamburwa Ibyabo.”
Imvo yibyo byose ikaba yaravuye kuba sirikare baba Colonel bane tutabashe kumenya Amazina yabo baherukaga gufungirwa i Kinshasa bajanwa muri Prison ya Makara, bakimara kugera muri Prison, abashinzwe umutekano bihutiye kuja kumenya umutekano uri muri Prison bakoresheje gusaka ariko basaka udu karitye dufungiwemo Abanyamulenge (Tutsi) gusa.





This is the right blog for everyone who wants to find out about this topic. You understand so much its almost hard to argue with you (not that I personally would want toÖHaHa). You certainly put a new spin on a topic thats been written about for decades. Wonderful stuff, just great!