
Leta ya Republika ya Democrasi ya Congo (RDC ), ivuga ko iri mucyunamo cyabaheruka kwicwa numwuzure wamazi muri Kivu y’Epfo.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 08.05.2023. Saa 7:45 am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Binjiye mucyunamo cyabaheruka kwicwa numwuzure wamazi, aho nimuri Republika ya Democrasi ya Congo, muburasirazuba bwaho, mugace bita Kalehe, ho muri Kivu y’Epfo.
Abapfuye babarigwa muri magana ane(400), ariko umubare ushobora kurenga nkuko byemezwa nabayobozi bo murako gace Kuko abakibuze baracari kumubare munini ubarigwa kw’ijana na makumyabiri(120).
Imvura yateje umwuzure yaguye tariki 02 na 03 Kugeza tariki zine(04) zukwezi kwa Gatanu 5, uyumwaka wa 2023.
Uyumwuzure wishe abantu baherereye mubicye bya Teritware ya Kalehe ho muri Kivu yamajy’Epfo ho mugihugu ca Republika ya democrasi ya Congo.
Ibi Kandi byabaye nomugihugu cyigituranyi arico u Rwanda, muntara yaho yo Muburengerazuba mukarere ka Rubavu aho bivugwa ko abagera mumagana baheruka kwicwa numwuzure wamazi.
Muntangiriro zuyumwaka uyumwuzure wabaye muri Teritware ya Uvira, aho bivugwa ko umugenzi wa Karyamabenge waturitse maze wangiriza byinshi,harimo amazu nibicuruzwa.
Tubibutsa ko no muri Kalehe uyumwuzure usibye Kwica abantu wasenye nibikorwa remezo byabaturage harimo amashuri nibindi.