Muri RDC hatanzwe ikamba rya ‘miss universe.”
Mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, hatanzwe ikamba ry’umukobwa uhiga abandi mu irushanwa rya ‘Miss Univers’ ryegukanwe na IIda Amani, mu birori byaherukaga mu 1985.
Uyu mukobwa wahize abandi, IIda Amani afite imyaka 26 y’amavuko, yegukanye iri kamba ahize abandi bakobwa 20 bari bageze mu cyiciro cy’iri rushanwa ry’ubwiza.
Amani wahize abandi bose, avuka mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, yaje gukurikirwa n’abarimo Aurelie, Oceane Mpundu igisonga cya kabiri, Dalall Hoballa wabaye igisonga cya gatatu na Eunice Favour igisonga cya Kane.
Iri kamba ryaherukaga gutangwa mu myaka 39 ishize icyo gihe ryari ryegukanwe na Mureka Thethe wanaje mu bakobwa batanu bahiga abandi muri miss wold mu 1985.
IIda Amani azahagararira RDC muri miss universe ku rwego rw’isi, igiye kuba ku nshuro ya 73. Izaba tariki ya 16/11/2024 muri Mexique , ikazahuza abakobwa baturutse mu bihugu 130.
IIda Amani yari aherutse kwegukana ikamba ry’igisonga cya mbere muri “miss independence” mu 2022 yari ahagarariye umujyi wa Bukavu.
Biteganijwe ko IIda, mu minsi mike iri mbere, azasura u Burasirazuba bwa RDC, mbere yo kujya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho azakorera imyitozo ya nyuma y’uko azitwara muri miss universe izabera muri Mexique.
MCN.