
Muri Republika iharanira democrasi ya Congo muntara ya Kivu yamajyaruguru, muri Territory ya Masisi,Imirwano yongeye kubura kuruyu wagatatu wokw’itariki 22/02/2023, hagati ya M23 na basirikare ba FARDC, bavanze na Bacancuro, FDLR ndetse n’a Maimai Nyatura, mubice bya Ikingi na Muruhonga.
Iyi mirwano yatangiye ahagana amasaha yurukurera zuyumunsi nkuko tubikesha bamwe mubaturage baturiye utu duce twa Muruhonga na Ikingi.
Muriyi mirwano abaturage benshi bahunze bava mubice byabereyemo intambara berekeza mumujyi wa Goma.
Amakuru yizewe agera kuri Minembwe Capital News, nuko ingabo za M23 zirwana zerekeza muri Sake aho amakuru yemezwa ko bamaze kwigarurira agace ko Muruhonga na Ikingi bikavugwa ko Mushaki bayisize inyuma ariko itabereyemo intambara, nkuko twabw’iwe ayamakuru.
Iyimirwano yubuye igihe haheze iminsi mike inama yabakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Africa Yunze ubumwe (AU), bateraniye i Addis-Abeba tariki 17-18 zukwezi kwakabiri, uyumwaka ahobigaga icahosha umwuka mubi urihagati ya M23 nabasirikare ba leta y’Ikinshasa (Fardc), mumyanzuro yavuyemo bemeje ko M23 isubira inyuma ndetse bagahagarika n’Intambara.
Ibi bibaye kandi ingabo za leta y’Ikinshasa (FARDC), zishinjwa numutwe wa M23, kurasa ibisasu biremereye muri Kitchanga, bakoresheje indege z’intambara nibibunda byamuzinga bikaba bituma haba guhungana mubuturage.
Bagende bo kaja ikuzimu