Umugabo w’u munyekongo yirukanwe mu kazi kubera ko afitanye isano na Corneille Nangaa, washinze i shyaka rya AFC, rigamije gushiraho akadomo kanyuma ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.
Uwirukanwe ni Alpha Mundolo, yakoraga mu ishirahamwe rya Transco. Byavuzwe ko tariki ya 26/02/2024, nibwo Alpha Mundolo yandikiwe ibarua imusezerera muri iyi kompanyi. Ubuyobozi bwa Transco, buvuga ko bwabanjye gusaba uri ya mugabo kwisigura kubyaha yaregwaga, bakaba bavuga ko yabasuzuguye, ntiyagira ibyo asobanura.
Mu byaha Alpha Mundolo ubuyobozi bwa kompanyi ya Transco bwa mushinjaga, harimo ko yasuzuguraga ubuyobozi bwashizweho na perezida Félix Tshisekedi, ariko kandi bikavugwa ko ibyo ashinjwa cyane ko ari uko ari mubyara wa Corneille Nangaa, ukuriye i shyaka rya Alliance Fleuve Congo.
Bigasobanurwa ko agasuzuguro ka Alpha Mundolo kasanishijwe nokuba ari mubyara wa Corneille Nangaa.
Bavuga ko kuva Nangaa yatangira ibikorwa bye byo kwihuza n’umutwe wa M23, Alpha Mundolo ngo yatangiye kugendwaho no kotswa igitutu mu buryo bwa mayobera, bamukekeragamo kuba yashishikariza bamwe mubakozi bagenzi be gushigikira i Shyaka rya AFC.
MCN.