• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, August 27, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Muri Rusizi hasanzwe imirambo y’ingabo za FARDC.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
May 18, 2025
in Conflict & Security
0
Muri Rusizi hasanzwe imirambo y’ingabo za FARDC.
89
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Muri Rusizi hasanzwe imirambo y’ingabo za FARDC.

You might also like

Bijombo: Abasirikare b’Abarundi Bishe Umusore w’Umunyamulenge Mu Ihohoterwa Rikomeje Kwiyongera

I Kinshasa abasirikare bakuru basabiwe gufungwa imyaka 15.

RDC: Abo mu ishyaka rya Matata Mponyo bagize icyo bavuga ku rubanza rwa Kabila.

Imirambo ibiri y’abasirikare bambaye imyambaro y’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yasanzwe ku nkengero z’u mugezi wa Rusizi mu gihugu cy’u Burundi.

Ku mugoroba wo ku itariki ya 15/05/2025, ni bwo iriya mirambo ibiri yatoraguwe, ikaba yaratoraguwe mu gace gaherereye murenge wa Rugombo mu ntara ya Cibitoki.

Itoragurwa ry’iyi mirambo ryateye impungenge n’urujijo mu baturage bibaza aho yaba yaturutse!

Nk’uko binasobanurwa ni uko abana bari baragiye ihene hafi y’umugezi wa Rusizi ni bo babonye iyo mirambo ireremba mu mazi hafi ya gace kazwi nka transversale 11, bahita babimenyesha inzego z’umutekano mu Burundi zari mu bikorwa byo gucunga umutekano.

Nyuma y’aho, hatangiye kuvugwa byinshi bivuguruzanya. Bamwe mu bakozi b’inzego z’u mutekano bavuga ko iyo mirambo ishobora kuba itari iy’abasirikare ba FARDC, ahubwo ko ari iy’imbonerakure zoherejwe kurwana muri Kivu y’Amajyepfo muri RDC, zikambikwa imyambaro ya FARDC.

Aya makuru akomeza avuga ko hari bamwe muri izo mbonerakure zashatse guhunga iyo ntambara, bituma zicwa kugira ngo zitazagira amabanga zikwirakwiza ajyanye n’iyo ntambara u Burundi bwagiye gufashamo igisirikare cya RDC kurwanya M23.

Umwe muri abo baturage yagize ati: “Turibaza abo bantu abo ari bo n’icyabaye, ariko ntawatinyuka kubaza byinshi. Twese twatinye.”

Ibi byose byakomeje kuba urujijo ubwo Imodoka ifite Plake D0517A, bivugwa ko ari iy’abakozi b’urwego rushinzwe iperereza mu Burundi (SNR) yageraga aho iyo mirambo yari iri igahita iyitwara, ariko nta muntu n’umwe wigeze umenyeshwa aho yajanywe.

Ubuyobozi bw’iperereza mu ntara ya Cibitoki bwirinze kugira icyo buvuga kuri icyo kibazo. Umuyobozi w’umurenge wa Rugombo yemeza ko iyo mirambo yabonetse koko, ariko bategereje ibisubizo by’iperereza riri gukorwa n’abashinzwe umutekano.

Bivugwa ko ibi atari ubwa mbere bibaye muri Cibitoki, kuko mu myaka ishize, hagiye haboneka indi mirambo mu mugezi wa Rusizi, rimwe na rimwe harimo n’igaragara ko ari iba imaze igihe kirekire yishwe.

Tags: FardcImiramboRusizi
Share36Tweet22Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Bijombo: Abasirikare b’Abarundi Bishe Umusore w’Umunyamulenge Mu Ihohoterwa Rikomeje Kwiyongera

by minebwenews
August 27, 2025
0
Bijombo: Abasirikare b’Abarundi Bishe Umusore w’Umunyamulenge Mu Ihohoterwa Rikomeje Kwiyongera

Bijombo, Kivu y’Amajyepfo Imiryango ya sosiyete sivile yo muri Bijombo yamaganye bikomeye iyicwa ry’umusore w’Umunyamulenge wakubiswe kandi agafungwa n’abasirikare b’ingabo z’igihugu cy’u Burundi (FDNB), ishinja guverinoma y’u Burundi...

Read moreDetails

I Kinshasa abasirikare bakuru basabiwe gufungwa imyaka 15.

by Bruce Bahanda
August 26, 2025
0
I Kinshasa abasirikare bakuru basabiwe gufungwa imyaka 15.

I Kinshasa abasirikare bakuru basabiwe gufungwa imyaka 15. Abasirikare bakuru bakekwaho gushaka guhirika ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi, ubushinjacyaha bw'igisiriakare cy'iki gihugu bwabasabiye gufungwa imyaka 15. Ku wa...

Read moreDetails

RDC: Abo mu ishyaka rya Matata Mponyo bagize icyo bavuga ku rubanza rwa Kabila.

by Bruce Bahanda
August 26, 2025
0
RDC: Byasabwe ko Kabila ahamwa ko ari Umunyarwanda.

RDC:Abo mu ishyaka rya Matata Mponyo bagize icyo bavuga ku rubanza rwa Kabila. Abo mu ishyaka rya Matata Mponyo wahoze ari minisitiri w'intebe wa Repubulika ya demokarasi ya...

Read moreDetails

Rising Tensions in Uvira as Wazalendo Target Banyamulenge

by minebwenews
August 26, 2025
0
Rising Tensions in Uvira as Wazalendo Target Banyamulenge

A resident living in Uvira, where the Wazalendo continue committing extreme violence against the local population—especially the Banyamulenge—compared them to the Interahamwe militia that carried out the 1994 genocide against...

Read moreDetails

Icyo umwe mu baturage bari Uvira avuga kuri Wazalendo.

by Bruce Bahanda
August 26, 2025
0
Umwe mu barinzi ba komanda secteur yishwe arashwe i Uvira.

Icyo umwe mu baturage bari Uvira avuga kuri Wazalendo. Umwe mu baturage uherereye muri Uvira aho Wazalendo bakokomeje gukorera ubugome ndengakamere ku baturage baho cyane cyane ku Banyamulenge,...

Read moreDetails
Next Post
Ibitero bikomeye byongeye kugabwa ku Banyamulenge mu Rurambo.

Ibitero bikomeye byongeye kugabwa ku Banyamulenge mu Rurambo.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?