Muri Rusizi hasanzwe imirambo y’ingabo za FARDC.
Imirambo ibiri y’abasirikare bambaye imyambaro y’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yasanzwe ku nkengero z’u mugezi wa Rusizi mu gihugu cy’u Burundi.
Ku mugoroba wo ku itariki ya 15/05/2025, ni bwo iriya mirambo ibiri yatoraguwe, ikaba yaratoraguwe mu gace gaherereye murenge wa Rugombo mu ntara ya Cibitoki.
Itoragurwa ry’iyi mirambo ryateye impungenge n’urujijo mu baturage bibaza aho yaba yaturutse!
Nk’uko binasobanurwa ni uko abana bari baragiye ihene hafi y’umugezi wa Rusizi ni bo babonye iyo mirambo ireremba mu mazi hafi ya gace kazwi nka transversale 11, bahita babimenyesha inzego z’umutekano mu Burundi zari mu bikorwa byo gucunga umutekano.
Nyuma y’aho, hatangiye kuvugwa byinshi bivuguruzanya. Bamwe mu bakozi b’inzego z’u mutekano bavuga ko iyo mirambo ishobora kuba itari iy’abasirikare ba FARDC, ahubwo ko ari iy’imbonerakure zoherejwe kurwana muri Kivu y’Amajyepfo muri RDC, zikambikwa imyambaro ya FARDC.
Aya makuru akomeza avuga ko hari bamwe muri izo mbonerakure zashatse guhunga iyo ntambara, bituma zicwa kugira ngo zitazagira amabanga zikwirakwiza ajyanye n’iyo ntambara u Burundi bwagiye gufashamo igisirikare cya RDC kurwanya M23.
Umwe muri abo baturage yagize ati: “Turibaza abo bantu abo ari bo n’icyabaye, ariko ntawatinyuka kubaza byinshi. Twese twatinye.”
Ibi byose byakomeje kuba urujijo ubwo Imodoka ifite Plake D0517A, bivugwa ko ari iy’abakozi b’urwego rushinzwe iperereza mu Burundi (SNR) yageraga aho iyo mirambo yari iri igahita iyitwara, ariko nta muntu n’umwe wigeze umenyeshwa aho yajanywe.
Ubuyobozi bw’iperereza mu ntara ya Cibitoki bwirinze kugira icyo buvuga kuri icyo kibazo. Umuyobozi w’umurenge wa Rugombo yemeza ko iyo mirambo yabonetse koko, ariko bategereje ibisubizo by’iperereza riri gukorwa n’abashinzwe umutekano.
Bivugwa ko ibi atari ubwa mbere bibaye muri Cibitoki, kuko mu myaka ishize, hagiye haboneka indi mirambo mu mugezi wa Rusizi, rimwe na rimwe harimo n’igaragara ko ari iba imaze igihe kirekire yishwe.