Urwamo rwa masasu rwunvikanye muri Sange, kuruyu wa Mbere.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 01/08/2023, saa 12:07Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Muri Quartie Musenyi, iherereye mu mujyi wa Sange homuri teritware ya Buvira, mu Ntara ya Kivu yamajy’Epfo, mu gihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo, ahagana mu masaha ya saa umunani(2:18pm), zigicamunsi cyo kuruyu wa Mbere, hunvikanye urwamo rwa masasu menshi.
Mu makuru yizewe Minembwe Capital News, yamaze guhabwa nuko uru rwamo rwa masasu rw’umvikanye mugihe abo mwitsinda rya Wazalendo abiswe ko ari “Serviste,” aba bakaba bafasha igisirikare cya Republika ya Democrasi ya Congo FARDC kurwanya umwanzi w’igihugu, nimugihe barimo biba abaturage bako gace ka Musenyi.
Nkuko ayamakuru abivuga nuko Wazalendo basahuye iduka rifite izina Kadaha, riri muri Quartie ya Musenyi iherereye mu mujyi wa Sange, muri Cheferie ya plaine Dela Ruzizi.
Ubwo Wazalendo bibaga iryo duka, abaturiye ako gace bavuze ko aricogihe muri Quartie Musenyi, hunvikanye urwamo rwa masasu menshi nimugihe bamwe muri Wazalendo bi kanganye maze ba rarasa abaturage nabo batangira guhunga gusa ibi ngo byabaye umwanya utari muremure kuko abashinzwe umutekano nabo bahise bagoboka maze bakora akazi nkuko bwana Rukara yaby’iganiye Minembwe Capital News.
Ayamakuru avuga ko muriryo duka hibwe ibintu byinshi. Mubyibwe harimo Telephone ninshi zacyururizwamo, Amafanga ndetse ngo nibindi bicyuruzwa byinshi harimo amavuta nibindi bintu byagaciro nkuko twabibwiwe na Rukara.
Nyuma abahagarariye Soseyete Sivile muri Sange, bahamagariye abaturage gutuza ngo abashinzwe umutekano bakore akazi kabo.
Ati: “Turasaba abaturage gutuza, abashinzwe umutekano bakore akazi kabo. Ikindi nuko dusaba abashinzwe umutekano kugarura umutekano no gukora ibishoboka byose abakoze amabi bashakishwe bahanwe byintanga rugero. Turashaka amahoro leta nikore inshingano zabo.”
Tubibutsa ko aha muribi bice byo muri plaine Dela Ruzizi, haheruka ga intambara yamaze iminsi itatu nimugihe aba pfulero bari bahanganye nabo mubwoko bwa Barundi bo muri plaine Dela Ruzizi. Aha barimo bapfa ubuyobozi bwa Groupement iherereye mugace ka Bwegera. Ni mirwano yaje guhagarikwa hakoreshejwe imbaraga zigisirikare cya Republika ya Democrasi ya Congo (FARDC).