Abaturage bo muri teritwari ya Nyiragongo baratabariza Guverinoma ya Kinshasa ku batabara nimugihe aba Baturage bavuga ko barikwicwa na Wazalendo.
Mubyo aba Baturage bagaragaje nuko ngo Wazalendo bakomeje kubica Rubozo aho bariya Wazalendo bakunze kubafungira Mukuzimu kandi bakabafunga ntacaha bafite nimugihe ngo hari uwo bishizemo nabi ahatesekera agace neza na neza Wazalendo bakoreramo ayo mabi akaba ari ahitwa ‘Biboro.’
Ubuhamya bwatanzwe n’umuturage utuye muriyo teritwari ya Nyiragongo, yagize ati: “Wazalendo bari no kw’iba imirima y’abaturage ndetse no mu mazu hanyuma bakanabafunga ndetse bakageza naho batwica. I kindi nuko Wazalendo bacukuye i Myobo Miremire iyo niyo ifungirwamo abaturage iyo bashize umutntu muruwo mwobo niho babona uburyo bwo gusaba umuryango we Amafaranga umuryango waramuka utayabonye wa Muntu agapfira muruwo mwobo.”
Aba Baturage bo muri teritwari ya Nyiragongo, baravuga kandi ko aba Wazalendo bakomeje nogukora ibikorwa bigayitse aho n’abadamu bafatwa kungufu. Umwe muri abo badamu yanze ko amazina ye amenyekana kumvo z’umutekano we yavuzeko abo Wazalendo arabana bazi hariya bakamenya n’Abantu bose baba bafite ifaranga n’utayafite baramuzi kuberico bagira abo bagendaho.
Ati: “Muri teritwari ya Nyiragongo tubayeho tutavuga ikibi icarico cose kubera gutinya kugirirwa nabi na Wazalendo.”
Yakomeje avuga ati: “Turasaba leta ya Kinshasa kuba yaza igakora iperereza kubibi dukorerwa.”
Undi Musore w’imyaka 25 yatanze ubuhamya kuri Minembwe Capital News ko yabyutse mu Gitondo asanga k’umuryango w’induka ryabo hari urwandiko rubasaba ko mu mpera z’uku kwezi kwa Cenda ko bakwiye kuzagurira Wazalendo ibirato bya bote 5 na Mahema ndetse n’ibyokurya.
Urwo rwandiko ngo mukurangiza ku rwandika bahise bavuga ko ngo mugihe ibyo bitazaboneka bazagirirwa nabi bikabije.
Amakuru yizewe Minembwe Capital News imaze kwakira nuko abaturage barenga 10 bamaze kwicwa mu minsi ingana n’ukwezi kumwe bakaba barishwe na Wazalendo.
Aba Baturage bagahamya ko ngo n’ubwo muriyi teritware ya Nyiragongo hakomeje kuvugwa imitwe ifasha ingabo za RDC kurwanya M23 ko iyo mitwe ariyo ibatesa kurutako M23 yaza ikigarurira ibyo bice ngo mugihe ingabo za FARDC zitaza kugoboka abo baturage.
By Bruce Bahanda.
Tariki 26/09/2023.