
Kuruyu wa Kabiri, habaye imirwano mugace ka Tongo .
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 22/08/2023, saa 8:40pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Uyumunsi kuwa Kabiri, habaye intambara yahuje Inyeshamba zo mu mutwe wa M23, n’ihuriro ry’imitwe ifasha ingabo za Republika ya Democrasi ya Congo FARDC kurwanya izo nyeshamba za M23.
Iyi mirwano yabereye muri Groupement ya Tongo, homuri teritware ya Rutsuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mubice by’Uburasirazuba bw’iki gihugu ca RDC.
Inkomoko y’iyi mirwano ngo nimugihe iyi mitwe ifasha ingabo za Republika ya Democrasi ya Congo FARDC zashaka ga kwambuka zigana Mulimbi gushaka ibiryo mu Milima yabaturage. Maze baza gusakirana n’ingabo zo mu mutwe wa M23. Aka gace karimo ibirindiro bya M23.
Nkuko ayamakuru twayahawe kuri Minembwe Capital News, nuko hunvikanye imbunda ninshi ziremereye nizito ubwo hari mu masaha y’igicamunsi.
Gusa ibi byaje kugera mu masaha y’Umugoroba urwo rwamo rw’amasasu rurahagarara nkuko byavuzwe nabamwe mubaturage baturiye ibyo bice.
Iyi mirwano yabaye mugihe hari hamaze Icyumweru ntamirwano ivuzwe muribi bice. Nimugihe impande zose zubahirije amasezerano ya Mahoro ya Luanda na Nairobi.