Muri Uganda, babiri basebeje Museveni batawe muri yombi.
Abasore babiri bo mu gihugu cya Uganda bafunzwe bakurikiranyweho icyaha cyo gutuka perezida Yoweli Kaguta Museveni nabo mu muryango we.
Abo ni David Ssengozi Alias Lucky Choice na Isaiah ku wa mbere ushize, w’iki Cyumweru bagumishijwe muri gereza ya kigo kubera imvugo zibiba urwango no gutuka perezida Yoweli Kaguta Museveni, umugore we, Janet Kataha n’umuhungu wabo, Gen Kainarugaba Muhoozi,
n’uwitwa Calvin Kayanja n’abahanzi ba NRM barimo Jennifer Namutebi Nakangubi alias Full Figure; Gereson Wabuyi alias Gravity Omu tujju, na Patrick Mulwan alias Alien Skin.
Aba basore bombi kandi bareganwa n’uwitwa Julius Tayebwa uheruka kugezwa mu rukiko akagumishwa muri gereza nawe ya Kigo ku byaha nk’ibyo bimaze kuvugwa haruguru, nk’uko aya makuru yatangajwe na Daily Monitor.
Umucamanza mukuru wo mu rukiko rwa Entebbe, Stella Maris Amabillis, ku wa mbere nyine yabwiwe ko hagati y’ukwezi kwa kane n’ukwa Cyenda uyu mwaka, mu karere ka Wakiso, Ssengozi abinyujije kuri konti ye ya TikTok yitwa Lucky Choice 70 yahashyize ibiteye isoni, atesha agaciro ndetse ashishikariza rubanda kugirira nabi perezida Yoweli Kaguta Museveni n’abo mu muryango we, abo twamaze kuvuga munkuru hejuru.
Ibi akaba aribyo aba basore barimo kubazwa no gufungirwa.