Muri Uganda, imodoka yarimo abajenerali batatu yakoze impanuka ikomeye.
Abasirikare batatu ba Uganda bari ku rwego rwa “General” n’umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubanye n’amahanga, John Mulimba, bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka yabereye ku muhanda wa Kampala.
Aba ba jenerali bakoze impanuka ni Lt Gen James Nakibus Lakara uyobora ikigo gishinzwe ubwikorezi bw’imizigo mu kirere, Lt Gen Andrew Gutti wayoboye urukiko rukuru rwa gisirikare na brig Gen Mwanje Ssekiranda uyobora umutwe w’inkeragutabara muri Uganda.
Amakuru ava muri ibyo bice impanuka yabereyemo, avuga ko iyo mpanuka ko yabaye ku wa kane ubwo imodoka aba bayobozi barimo yagongwaga n’ikamyo yari yacitse feri, ubwo bari bageze mu gace ka Namunsala mu muhanda wa Kampala.
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu gice cya Savannah, Sam Twineamazima; yatangaje ko aba basirikare na minisitiri Mulimba bajanwe mu bitaro bya Bombo kugira ngo bitabweho n’abaganga.
Yagize ati: “Abakoze impanuka bihutishijwe ku bitaro bya gisirikare bya Bombo kugira ngo bavurwe. Amakuru yakusanyijwe n’abofisiye bashyinzwe iperereza ry’ahakorewe icyaha kugira ngo yifashishwe mu iperereza.”
Tariki ya 16/10/2024, kuri uyu muhanda kandi wa Kampala -Gulu na bwo wabereyemo impanuka ya fuso na taxi; ipfiramo n’abantu batandatu, n’abandi batanu barakomereka, nk’uko byavuzwe icyo gihe.