
Ibiganiro byarikubera Mururambo bihuza amoko aturiye ako gace byasubitswe.
Yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 10.04.2023, saa 5:35 PM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Amakuru Minembwe Capital News, Imaze guhabwa numunyamakuru wayo uturiye Imisozi miremire y’Imulenge bwana Félix Mutabera, yavuze ko Uyumunsi kuwambere Mururambo ho muri Teritware ya Uvira muntara ya Kivu yamajyepho mugihugu ca Republika ya democrasi ya Congo (RDC), hari hateganijwe Ibiganiro bihuza Abanyecongo baturiye ako karere aribo: Abanyamulenge, Ababembe, Abapfurero na Banyundu, ibi biganiro byasubitswe.
Ibyo biganiro bikaba byimuriwe kuruyu wagatanu tariki 14.04.2023, icyatumye ibyo biganiro bisubikwa nticabashe kuvugwa gusa byavuzwe ko ibyo biganiro bigamije kugarura amahoro mumisozi yo Mururambo.
Ikindi nuko mubizoganirwaho havugwa mo Inka ziheruka kunyagigwa mubice bya Rurambo zijanwa na Mai Mai yabo mubwoko bwa b’Apfurero.
Kurubu akarere ka Rurambo karatekanye nkuko byavuzwe. Iminsi icanyemo batongera kubona igitero gisenya Imihana ubwo Minembwe Capital News, yaganiraga nabamwe mubaturage baturiye aka gace bavuze ko numukutano(Igiterane) uhuza ab’Akristu ubwo bizihiza Pasika wabayemo umutekano mwiza ati ndetse nimvura yariyahagaze.




