
Abaturage b’Irwanaho, bahamagariye abatuye Minembwe nahandi kuja kuragira Inka Murwingandura ho mu Rulenge.
Yanditswe na Bruce Bahanda, tariki 10.05.2023. Saa 6:10 pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Byabaye kuruyu wa gatatu tariki 10.05.2023, nibwo abaturage b’irwanaho bibumbiye mwizina Twirwaneho, ba Minembwe, barimo Col Intare Batinya na Col Ndori Thomas, bahamagariye abungeri b’Inka ba Minembwe ndetse nahandi babasaba kuzana Inka zabo bakaziragira ahavumbutse ubwatsi bw’Inka aha akaba ari Murwingandura ho mu Rulenge, nimuri Teritware ya Fizi.
Nigihe kirekire abaturage bab’Anyamulenge bataragira Inka zabo mugihamba cubwatsi nkicabonetse Murwingandura, kuva intambara yubuye mumisozi miremire y’Imulenge ahagana mumwaka wa 2017, Kugeza uyumunsi kurubu ababacungera umutekano aribo Twirwaneho Iyobowe na Col Rukunda Michel Makanika, bakoze ibishoboka byose maze barindira umutekano abungeri b’Inka baragira ahitwa Murwingandura.
Byavuzwe ko aha Murwingandura havumbutse ubwatsi bw’Inka budasanzwe nkuko ayamakuru twayahawe kuri Minembwe Capital News.
Murwingandura akaba ari mubice byerekeza i Musika, ubushize aha muraka gace kabereyemo intambara ikomeye yahuzaga abaturage b’irwanaho numutwe w’itera bwoba wa Mai Mai uzwiho kwiba nokwica Abatutsi.
Izinka nkuko twabibw’iwe kuri Minembwe Capital News, abaturage b’irwanaho bakoze uburinzi mbere yuko iz’inka ziharagigwa maze bumaze kwira abungeri b’Inka bacura Inka zabo amahoro.
Umwe mubaharagiriye yatanze ubuhamya agira Ati: “Mbere dushimiye Twirwaneho, nabayobozi babo bose, aho twaragiriye Murwingandura harubwatsi buteye ubwoba Inka zacu zitashe zihaze cane twizeye ko turibubone umukamo, ariko kandi dusabye Twirwaneho izongere ikore Ibyo idufashije.”




