Musenyeri Ngumbi Yashimiye AFC/M23 ku Mutekano, Abasabira Gukomeza Kuwubungabunga
Musenyeri Willy Ngumbi Ngengele, Umushumba wa Diyosezi ya Goma, yashimiye byimazeyo ihuriro ry’AFC/M23 ku mutekano rimaze kugarura mu mujyi wa Goma n’ahandi henshi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, abasabira gukomeza kuwusigasira ngo ube urambye.
Ibi yabivuze kuri wa mbere, tariki ya 01/12/2025, ubwo AFC/M23 yifatanyaga n’abakirisitu ba Goma kwizihiza umunsi wihariye wa Bikira Anuarite, umurinzi w’abagore n’abakobwa b’i Kongo bishwe ku bwo kwanga gufatwa ku ngufu.
Mu butumwa bwe, Musenyeri Willy Ngumbi yagize ati: “AFC/M23 yaje kwifatanya natwe kwizihiza umunsi wihariye wa Bikira Anuarite. Turabashimira ku mutekano bari kuduhesha muri Goma no mu bice bitandukanye by’Intara yacu. Imana ibafashe kugira ngo uyu mutekano ube urambye, kuko nta mahoro n’umutekano ntaho twakwigeza, nta n’iterambere ryabaho.”
Ibi yabivuze mu gihe AFC/M23 ikomeje kugenzura ibice binini bya Kivu y’Amajyaruguru, harimo na Goma, aho benshi mu baturage bamaze iminsi bagaragaza ko bafite ituze n’umutekano ugereranyije n’imyaka yashize.
Ubwo butumwa bwa Musenyeri Ngumbi buratanga ishusho y’uko bamwe mu bayobozi b’amadini babona uruhare rwa AFC/M23 mu gucunga umutekano, ndetse bikaba byerekana imikoranire hagati y’iri huriro n’inzego z’abaturage, mu gihe igihugu gikomeje guhura n’uruhurirane rw’intambara mu burasirazuba bwaco.





