Umwalimu wo ku kigo cy’amashuli ya Kalambi giherereye muri Chefferie ya Ulindi, teritware ya Mwenga, mu Ntara ya Kivu yamajy’Epfo, yishwe arashwe. Nibyabaye kugicamunsi c’ejo hashize tariki 15 z’ukwezi kwa Cyenda, uyu mwaka.
Amakuru avuga ko kuraswa kuwo mwalimu w’ishuri rya Kalambi ryabereye kumusozi wa hafi y’uruzi bita ULindi aho bakunze kwita hafi y’ibuye rinini hagati ya Kibumba na Kalimbi kumuhanda bakunze kwita numero ya 2 uva Bukavu uja Kamituga.
Uyu mwalimu wishwe arashwe yitwaga Moka akaba yari umugabo w’imyaka 30 yaratuye ahitwa Kitutu akaba yarishwe agiye kalambi aho yigishaga kw’Ishuri ryisumbuye ry’torero rya 5ème CELPA.
Mu makuru agera kuri Minembwe Capital News, nuko uyu mwalimu yarashwe mugihe yari kuri Moto arikumwe nabandi nibwo amabandi yaje avuye mugihuru atangira kubarasa kubwibahati mbi amasasu afata mwalimu Moka ahita yitabimana abandi barikumwe nawe nabo barakomereka bidakabije nkuko byavuzwe nyuma aba bakomeretse bajanwe mubita bikorera aho hafi.
By Bruce Bahanda.
Tariki 16/09/2023.