Mwenga: Inka zirenga 70 basanze zapfuye.
Muri teritware ya Mwenga mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, abaturage baho babyutse basanga Inka zirenga 70 zapfuye.
Ijoro ryo ku wa mbere rishyira ku wa kabiri tariki ya 14/04/2025, ni bwo abaturage bo muri teritware ya Mwenga babyutse basanga Inka zabo zirenga 70 zapfuye.
Nk’uko aba baturage babisobanuye bavuze ko icishe izi nka ntikiraramenyekana, ariko ko bakeka ko zaba zishwe n’inkuba nubwo bakomeje bavuga ko ntamvura yaguye muri ibyo bice iryo joro ryo ku wa mbere.
Ni mu gihe bavuga ko yaba yarazikubise bucece.
Uduce neza izi nka zaguyemo ni Kilungutwe na Kilumba, aha akaba ari muri cheferi ya Lwindi(Luindi) muri teritware ya Mwenga..
Amashusho yashyizwe hanze azigaragaza, yerekana imirambo yazo irambaraye hasi, aho ndetse ubona zegeranye cyane kuburyo koko zaba zarakubiswe n’inkuba.
Ubutumwa aba baturage bahaye Minembwe Capital News bugira buti: “Inka ziri hejuru ya 70 zapfuye. Ntituramenya icyazishe, ariko ishobora kuba ari inkuba.”
Bukomeza bugira buti: “Zaguye Kilungutwe na Kilumba.”
Mu busanzwe utwo duce twaguyemo izi nka dutuwe n’ubwoko bw’Ababembe bazwiho kutorora Inka. Bikavugwa ko izi nka kwarizo bari baranyaze Abanyamulenge mu bitero bakunze kubagabaho.
Ibyegeranyo bitandukanye byagiye bishyirwa ahagaragara mu myaka ishyize, bihamya ko imitwe yitwaje intwaro ya Mai-Mai ikomoka mu Babembe n’Abapfulero ndetse n’Abanyindu, hagati mu myaka ya 2017 na 2020, yanyaze Inka z’Abanyamulenge zibarirwa mu bihumbi amagana.
Bikagaragaza ko izo nka zanyagiwe mu bice bitandukanye byo mu misozi ya Fizi, Uvira na Mwenga.
Ubundi kandi, bizwi ko inyinshi muri izi nka zanyagiwe mu bice byo muri Fizi na Mwenga, kuko niyo Abanyamulenge bakundaga gusuhurira mbere y’intambara no hagati muri iyo myaka yavuzwe haruguru.