U mutwe wa M23 kuri uyu wa Gatatu, tariki 22/11/2023, wongeye kwambura FARDC n’abambari babo ibikoresho by’agisirikare byinshi birimo i bibunda byo m’ubwoko bwa Mashinigun n’izindi mbunda nto zo mu bwoko bwa AK-47 ndetse n’ibindi bikoresho by’ifashishwa m’urugamba.
Biriya bikoresho byafatiwe mugace ka Mweso komuri Cheferie ya Bashali ho muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
I mirwano yabereye Mweso yatangiye igihe c’isaha z’igitondo cyakare ikaba y’umvikanye mo urusaku rw’imbunda zikaze aho kuva kuri uyu mugoroba wo k’uwa Kabiri, tariki 21/11/2023, ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo n’iriya mitwe y’itwaje imbunda ifasha ingabo za leta ya Kinshasa (FDLR, Wagner, Imbonerakure z’u Burundi na Wazalendo), bageze muri Mweso bahunze intambara zabahanganishije na M23 mugace ko muri Localité ya Ndondo mu nkengero z’u Mujyi wa Kitshanga.
Nk’uko amakuru avugwa n’abaturage baturiye ibyo bice bahamya ko ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo zamaze gukuka u mutima kabone n’ubwo u mutwe wa M23 utihutira ku bambura u Mujyi wa Goma.
Harandi makuru avuga ko u mutwe wa M23 ko wamaze kubona ibikoresho by’agisirikare byinshi gusa nk’uko bamwe mu barwanyi buyu mutwe ba bibwira Minembwe Capital News bavuga ko ibikoresho byose bafite ko bagiye babyambura FARDC. Gusa harandi makuru ataremezwa neza avuga ko M23 koyaba yaraguze ibi bibunda bikaze nyuma y’uko bari bamaze kugaragaza ko bafite u buhanga bupfubya ibisasu byatewe n’indege z’intambara zom’ubwoko bwa SUKHOÏ-25.
Bruce Bahanda.