Na we wemera ko ibi byaje mu nsengero zari zikwiye gusengerwamo Imana gusa?
Kuri ubu benshi bibaza kuri iki kibazo, aho kuri ubu aho kugira ngo insengero zibe ahantu ho gusengera no kwegerana n’Imana hubwo habaye nk’aho bacururiza!
Bishatse kuvuga ko amafaranga niyo asa n’afite ijambo rikomeye mu nsengero ziriho muri iki gihe.
Hari abavuga bati ibi biterwa n’iki?
Ibi biterwa n’impamvu nyinshi.
Abashumba bamwe bashyize imbere inyungu zabo kurusha ubushyo bashyumbye (baragiye).
Usanga ndetse hari abigisha ijambo ry’Imana batagamije kurokora abantu, ahubwo bagamije gusa gukurura imbaga no kwishakira izina.
Aha ni ho bahera bavuga ko abenshi mu bashumba b’iki gihe bafungura insengero nk’urubuga rwo gushakiraho amafaranga, ubucuruzi aho kubaka imitima y’abantu.
Biri mubyanatumye bamwe batakigirira icyizere insengero n’abayobozi bazo, bigatuma n’abantu bari bafite ukwizera gutangira gushidikanya cyangwa gucogora.
Nyamara, ibi ntibivuze ko Imana yahindutse, yo ihora ari iyo kwizerwa ibihe byose, kuko n’ijambo ryayo rivuga ngo “uko yahoze niko n’uyu munsi iri kandi n’iko izahora.”
Bityo Imana iracyari Imana, abantu nibo baharanira ko ikora nk’uko ubushake bwabo bushaka.
Ushobora kuba waranigeze kujya mu rusengero ukumva aho uri batandukanye naho wifuzaga kuba! Igisubizo ni uko turi mu bihe birushya.
Imana yo izakomeza kuba Imana .