Nangaa Yashinje Leta ya Kinshasa Gutegura Kwagura Intambara mu Karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari
Umuhuzabikorwa w’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23), Corneille Nangaa, yashinje ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) gutegura umugambi wo kwagura intambara iri kubera mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, igakwira no mu karere kose ka Afurika y’Ibiyaga Bigari.
Nangaa yabivuze nyuma y’igitero cy’indege zitagira abapilote (drones) cyagabwe mu mujyi wa Goma ku wa 11/03/2026, igitero cyavuzwe ko cyakozwe n’ingabo za Leta ya RDC (FARDC).
Mu magambo ye, Nangaa yavuze ko icyo gitero kitari igikorwa cyatunguranye, ahubwo ko cyari cyarateguwe mbere, kandi kikajyana n’umugambi wa politiki wari umaze iminsi utegurwa na Leta ya Kinshasa, usaba abaturage ba Goma guhunga uwo mujyi.
Yagize ati:
“Ibyo bategura byabanje gukwirakwizwa ku mbuga n’imiyoboro ifitanye isano n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, hagamijwe gutuma amahanga atekereza ko abaturage ba Goma bari guhunga kubera ingabo za AFC/M23, mu gihe nyamara bari gutegura igitero gikomeye.”
Nangaa yavuze ko igitero cyagabwe mu mujyi wa Goma cyakozwe n’ihuriro ry’ingabo n’imitwe irwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa, irimo FARDC, umutwe wa FDLR, imitwe yitwaje intwaro izwi nka Wazalendo, ingabo z’u Burundi (FDNB), ndetse n’abacanshuro baturutse mu bihugu by’u Burayi.
Yavuze ko ibikorwa by’izo ngabo byari bigamije kugaba ibitero bikomeye ku birindiro bya AFC/M23, ndetse no guteza akajagari mu mujyi wa Goma, kugira ngo haboneke impamvu yo gukomeza intambara no kuyagura.
Nangaa kandi yagaragaje ko Leta ya Kinshasa ifite umugambi wo kwivugana abayobozi b’ihuriro rya AFC/M23 hamwe n’abanyapolitiki batavuga rumwe na yo.
Yagize ati:
“Dufite amakuru agaragaza ko ubutegetsi bwa Kinshasa buri gutegura gahunda yo kurimbura abayobozi ba AFC/M23 n’abandi banyapolitiki batavuga rumwe na bwo, hagamijwe gucecekesha amajwi yose ayinenga.”
Yongeraho ko uwo mugambi ushobora guteza ibibazo bikomeye mu karere kose, kuko ushobora gutuma intambara irenga imbibi za RDC igakwira no mu bihugu bihana imbibi na yo.
Ku ruhande rw’ihuriro rya AFC/M23, ryatangaje ko abarwanyi baryo bafite inshingano zo kurinda abasivile batuye mu bice bagenzura, cyane cyane mu gihe bavuga ko ingabo za Leta zikomeje kongera ibitero.
Iri huriro ryavuze kandi ko Perezida Félix Tshisekedi azabazwa ingaruka zose z’intambara ishobora gukwira mu karere, niba ubutegetsi bwe bukomeje inzira yo gukomeza imirwano aho gushaka ibisubizo bya politiki.
Intambara yo mu burasirazuba bwa RDC imaze imyaka irenga makumyabiri, irangwa n’imitwe myinshi yitwaje intwaro irwanira muri aka gace gafite umutungo kamere mwinshi. Umutwe wa M23 wongeye kubura imirwano mu mwaka wa 2021 nyuma y’imyaka mike wari waracogoye.
Kuva icyo gihe, imirwano hagati ya FARDC n’uyu mutwe yakomeje gukaza umurego mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, aho abaturage benshi bamaze guhunga ingo zabo, abandi bagatakaza ubuzima cyangwa bagasigara mu buzima bubi bw’impunzi.
Abasesenguzi b’akarere bagaragaza ko niba imirwano ikomeje gukaza umurego hagati y’impande zihanganye, hari impungenge ko ishobora kwaguka ikagira ingaruka ku mutekano w’akarere kose ka Afurika y’Ibiyaga Bigari.





