Nangaa yasobanuriye isi yose uburyo Abanye-Congo bose ari abanyamuryanngo ba AFC/M23, ndetse n’uburyo Tshisekedi ari gukora ibyaha byo mu ntambara.
Umuyobozi mukuru w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC), ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho, Corneille Nangaa, yatangaje ko Abanye-Congo bose ko ari abanyamuryango baryo, anavuga uburyo Tshisekedi yakoze icyaha cy’intambara ubwo yafungaga ibikorwa bya Bank muri Kivu.
Nangaa yabigarutseho ubwo yagiranaga ikiganiro n’umunyamukuru wigenga w’Umunyekongo, Steve Wembi, aho yahise amubwira ati: “Buriya niba utabizi, Abanye-Congo bose ni abanyamuryango ba AFC/M23. Rwose nibyo.”
Muri iki kiganiro, yanamubwiye ko “impindura matwara ko ikomeje, bityo ko muri iyi minsi nta munyekongo udategereje AFC/M23.
Yashimangiye ibi avuga ko kuva i Bujimaï ukagaera i Lubumbashi, za Kisangani ahantu hose bategereje AFC/M23.
Ubundi kandi asobanura ko ihuriro rya AFC ryashoboye kugarura ituze mu mujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, kandi ko yabikoze mu gihe cy’amezi atatu gusa ashize, kandi wari warahungabanye cyane ubwo warimo abasirikare ba Leta y’i Kinshasa mbere yariya mezi atatu.
Ati: “Kuva mbere nko mu myaka itanu ishize, kugeza mu ntangiriro z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka, ntihashyiraga icyumweru ntumvise impuruza. Uyu munsi i Goma, abantu bararyama bagasinzira, ushobora kujya mu kabyiniro, ubuzima buratekanye.”
Gusa, yavuze ko umujyi wa Goma n’uwa Bukavu bibangamiwe n’uko ibikorwa bya Banki byahagaze, bitewe nuko Leta y’i Kinshasa yabihagaritse ubwo abarwanyi ba AFC/M23 bafataga iyi mujyi.
Yasobanuye ko gufunga ibikorwa bya Banki atari amayeri y’intambara, ahubwo ko ari icyaha cy’intambara.
Ati: “Isi yose ibimenye, ikiremwamuntu kibimenye ko guhagarika amafaranga yabitswe n’abo muri Kivu atari amayeri y’intambara, ahubwo ni icyaha cy’intambara.”
Mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’ifungwa rya Banki, AFC/M23 yafunguye ikigega kizajya gikoreshwa n’abaturage mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo mu buryo bwo kubitsa, kubikuza no gufata inguzanyo.