“Nayoboye Ntazi Neza Icyo Ngiye Gukorera Abarundi” – Ubuhamya bwa Perezida Ndayishimiye
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko ubwo yatorerwaga kuyobora igihugu atari afite ishusho isobanutse y’ibyo yagombaga gukorera abaturage. Yavuze ko byamusabye kubanza kwiyambaza Imana binyuze mu masengesho, kugira ngo imuyobore mu nshingano yari ashinzwe.
Ibi yabigarutseho tariki ya 31/12/2025, mu giterane cyo gusoza amasengesho y’iminsi itatu yateguwe n’umuryango we, cyabereye ku kibuga cya ETS Kamenge mu mujyi wa Bujumbura. Mu mbwirwaruhame yamaze isaha imwe, iminota ine n’amasegonda 44, Perezida Ndayishimiye yibanze cyane ku byanditswe byo muri Bibiliya, ananyuzamo agaruka ku bibazo by’imiyoborere n’imyitwarire y’abayobozi bamwe, abita “ibisambo kabombo”.
Uyu Mukuru w’Igihugu yatangiye ashimira Imana, avuga ko umwaka wa 2025 wabaye mwiza cyane ku Burundi, awugereranya n’umwaka w’amata n’ubuki”. Yavuze ko ubuyobozi bwe bwashoboye gutahura no guhagarika ibikorwa by’abakoloni n’Abarundi bamwe bamaze imyaka myinshi basahura umutungo kamere w’igihugu, aho mu mwaka ushize u Burundi bwatangiye kohereza hanze amabuye y’agaciro atunganyijwe.
Perezida Ndayishimiye yanenze abayobozi “bihebeye ruswa ku rwego rwo hejuru,” abagereranya n’imbwa ikunda inyama,” avuga ko n’iyo wamanika inyama mu giti, ikora ibishoboka byose ikazigeraho. Yagize ati:
“Umukoloni yamanitse inyama hejuru, natwe twese tukazireba gusa, ntitwite ku kureba hasi ngo tugire icyo dukora; dukomeza kureba izo nyama zimanitse gusa.”
Yongeyeho ko kuyobora Abarundi yabisanze ari “umutwaro uremereye”, avuga ko abaturage “biyorobeka” kurusha Abayahudi bo mu gihe cya Yesu. Yavuze ko mu Burundi hari abayobozi bagaragaza iyo myitwarire, aho umuyobozi ashobora kumusekera no kumushimagiza, ariko yarenga gato agahinduka, agatangira kumwibasira binyuze mu bitutsi n’ibindi bimuvugwaho.
Ati:
“Yesu yajyaga kwigisha, hakaza Abafarizayo kumva ijambo bashaka gusa icyo bamufatiraho, bagahita bataha bagakorana indi nama. No mu Burundi, hari abanyabwenge baza kumva gusa aho bafatira umuntu.”
Iri jambo rya Perezida Ndayishimiye ryagaragaje imvange y’imyemerere, kunenga ruswa, n’isesengura ry’imbogamizi ziri mu miyoborere y’igihugu, rikomeza gukurura impaka n’isesengura mu banyapolitiki n’abasesenguzi bo mu karere no ku rwego mpuzamahanga.






