“Ndi Perezida Washimuswe,” Amagambo ya Maduro Bwa Mbere Imbere y’Urukiko i New York
Mu rubanza rukomeje gukurikirwa n’isi yose kubera uburemere bwarwo ku mubano wa dipolomasi n’ubutabera mpuzamahanga, Nicolás Maduro wahoze ari Perezida wa Venezuela, ari kumwe n’umugore we Cilia Flores, bagejejwe ku nshuro ya mbere imbere y’Urukiko rwo mu Majyepfo ya New York, aho bombi bahakanye ibyaha byose bashinjwa.
Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 06/01/2026, nyuma y’uko bafatiwe i Caracas, umurwa mukuru wa Venezuela, bakajyanwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu buryo bwateje impaka zikomeye ku rwego mpuzamahanga.
Mu ijambo rye rya mbere imbere y’urukiko, Maduro yatangaje ko akicyifata nk’Umukuru w’Igihugu cya Venezuela, anashimangira ko yafashwe ku ngufu. Yagize ati: “Ndi Perezida wa Repubulika ya Venezuela. Nashimutiwe iwanjye i Caracas. Ndi Perezida washimuswe, imfungwa y’intambara. Ndi umwere rwose; nta cyaha nakoze.” Aya magambo ye yahise acibwa n’Umucamanza Alvin Hellerstein, wavuze ko ibirego bijyanye n’ishimutwa rizasuzumwa mu zindi nzego z’amategeko mu bindi byiciro by’iburanisha.
Maduro aregwa ibyaha bine bikomeye birimo umugambi w’iterabwoba ushingiye ku biyobyabwenge, umugambi wo kwinjiza Cocaine muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse n’ibyaha bibiri bijyanye no gutunga no gukoresha intwaro. Umugore we, Cilia Flores, we aregwa ibyaha bitatu birimo kwinjiza Cocaine n’ibyaha bijyanye n’intwaro, ariko ntaregwa icyaha cy’iterabwoba rishingiye ku biyobyabwenge, gishobora gutuma uhamijwe icyaha ahanishwa igihano kirekire cyane.
Mu kwiregura kwe, Flores yagize ati: “Ndi Madamu wa Perezida wa Repubulika ya Venezuela,” mbere yo kongeraho ati: “Nta cyaha nigeze nkora, nta na kimwe.”
Umunyamategeko wa Maduro, Barry Pollack, yatangaje ko hari ibibazo bikomeye by’amategeko birebana n’uburyo umukiliya we yafashwemo, avuga ko “ishimutwa rya gisirikare” rikorwa n’ingabo z’amahanga rigomba kubanza gusuzumwa byimbitse mbere y’uko urubanza rwinjira mu mizi.
Urukiko rwatangaje ko iburanisha rikurikiraho rizaba tariki ya 17/01/2026. Hagati aho, inyandiko y’ibirego ivuga ko hari abandi bantu bane bakekwaho kugira uruhare muri ibyo byaha, ariko bakaba bataragezwa imbere y’urukiko kuri iyi nshuro.
Maduro n’umugore we bajyanywe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, nyuma y’uko itsinda ry’abakomando kabuhariwe mu gisirikare cya Amerika ribasanze mu rugo rwabo i Caracas. Iyi dosiye ikomeje guteza impaka n’impungenge ku rwego mpuzamahanga, aho ihuriza hamwe politiki, umutekano n’ubutabera mu buryo budasanzwe.






