Ndikuriyo Yakuriye Inzira ku Murima Abasaba Ifungurwa ry’Umupaka wa RDC n’u Burundi
Ndikuriyo Révérien, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, yatangaje ko umupaka wa Gatumba uhuza u Burundi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) utazafungurwa hatabanje gufungurwa imipaka ihuza u Burundi n’u Rwanda.
Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 02/01/2026, aho yasobanuye impamvu Leta y’u Burundi ikomeje gufunga uwo mupaka, n’ubwo igitutu gikomeje guturuka mu baturage n’abacuruzi basaba ko wongera gufungurwa.
Umupaka wa Gatumba wafunzwe n’ubutegetsi bw’i Bujumbura nyuma y’uko umujyi wa Uvira, uherereye mu burasirazuba bwa RDC, wigaruriwe n’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) mu ntangiriro z’ukwezi kwa cumi nabiri umwaka wa 2025. Uwo mujyi wa Uvira ni wo abambukira ku mupaka wa Gatumba bahita bageramo, bikaba byaratumye Leta y’u Burundi ifata icyemezo cyo kuwufunga byihuse kubera impungenge z’umutekano.
Ubwo umunyamakuru yamubazaga niba hari icyizere cy’uko umupaka wa Gatumba wafungurwa mu gihe cya vuba, Ndikuriyo Révérien yasubije agira ati: “Uwo mupaka uzafungurwa ari uko n’imipaka dusangiye n’u Rwanda yaba yafunguwe.”
Leta y’u Burundi ikomeje gushinja u Rwanda kugira uruhare mu bikorwa bya AFC/M23, ivuga ko ari rwo ruyishigikira. Ibi birego ni byo byatumye u Burundi bufunga imipaka yabwo yose ibuhuza n’u Rwanda, icyemezo cyagize ingaruka zikomeye ku buhahirane no ku mubano w’ibihugu byombi.
Ku rundi ruhande, umutwe wa AFC/M23 watangaje ko wamaze kuva mu mujyi wa Uvira, ariko unashimangira ko utazemera ko ingabo za Leta ya RDC zisubira kuwugenzura. Ibi bikomeje guteza impungenge ku mutekano w’akarere, cyane cyane mu bice byegereye imipaka.
Mu bihe bitandukanye, abaturage b’u Burundi, by’umwihariko abacuruzi n’abakora ingendo zo kwambukiranya imipaka, bagiye bumvikana basaba Leta yabo gufungura imipaka kugira ngo ubuhahirane n’ibihugu by’abaturanyi bisubukure. Kuri ubu, Tanzaniya ni cyo gihugu rukumbi u Burundi bukibasha guhahirana na cyo binyuze mu nzira zo ku butaka, nyuma yo gufunga indi mipaka yose.
Icyemezo cya Leta y’u Burundi gikomeje kuba ihurizo rikomeye ku bukungu bw’igihugu no ku mibereho y’abaturage, mu gihe amaso y’akarere n’ay’umuryango mpuzamahanga akomeje kwerekezwa ku gushaka ibisubizo bya dipolomasi byatuma umutekano n’ubuhahirane bisubira ku murongo.






