• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, April 8, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Nduhungirehe Yamaganye Byeruye Imvugo ya Patrick Muyaya ku Mubano wa FARDC na FDLR

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
February 16, 2026
in Conflict & Security
0
Nduhungirehe Yamaganye Byeruye Imvugo ya Patrick Muyaya ku Mubano wa FARDC na FDLR
69
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Nduhungirehe Yamaganye Byeruye Imvugo ya Patrick Muyaya ku Mubano wa FARDC na FDLR

You might also like

Ubutumwa bw’Ubuhanuzi ku Rugamba rwo mu Burasirazuba bwa RDC: Inzira y’Intsinda n’Icyerekezo cy’Amahoro

AFC/M23 Yamaganye Leta y’i Kinshasa Ikomeje Kugaba Ibitero ku Baturage, Igaragaza Aho Byagabwe

AFC/M23 Yafashe Agace kingenzi muri teritware ya Kaleh

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yanyomoje ku mugaragaro amagambo y’Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Patrick Muyaya, wihakanye imikoranire iri hagati y’Ingabo za Leta ya RDC (FARDC) n’umutwe wa FDLR ugizwe ahanini n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Amb. Nduhungirehe yagaragaje ko imvugo ya Muyaya igamije kuyobya uburari no gupfobya ikibazo kimaze imyaka myinshi kivugwa n’imiryango mpuzamahanga, aho FDLR ari umutwe w’iterabwoba ukomeje gukorera mu burasirazuba bwa RDC, bivugwa ko ukorana n’inzego z’umutekano z’icyo gihugu.

Yagize ati: “Iki ni ikinyoma kindi. Umutwe wa FDLR, ufite uruhare runini muri Jenoside, ukorana n’Ingabo za Congo, FARDC, kandi basangiye ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, Patrick Muyaya yavuze ko u Rwanda rudakwiye gukomeza kwitwaza ikibazo cya FDLR nk’impamvu y’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC. Yagaragaje ko igice kinini cy’abarwanyi ba FDLR kiri mu bice bigenzurwa na AFC/M23, umutwe urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.

Muyaya yagize ati: “Abasigaye benshi bo muri FDLR, niba atari bose, bari mu bice byafashwe. U Rwanda ntirukwiye gukomeza kuzamura ikibazo cya FDLR nk’urwitwazo.”

Yakomeje avuga ko hari abaturage bagera kuri 300 bishwe mu kwezi kwa Karindwi mu duce twa Rutshuru, agaragaza ko ari abo mu bwoko bw’Abahutu, ariko ntiyagaruka ku bihumbi by’Abanye-Congo b’Abatutsi bamaze imyaka myinshi bicwa mu bihe bitandukanye n’imitwe yitwaje intwaro, irimo n’ikorana na FARDC.

Ibi byakuruye impaka zikomeye, cyane ko imiryango mpuzamahanga n’impuguke ku mutekano w’Akarere k’Ibiyaga Bigari zimaze igihe zigaragaza ko FDLR ikorana bya hafi na FARDC mu bikorwa bya gisirikare.

FDLR yashinzwe mu 2000, isimbura ALiR (Armée de Libération du Rwanda), igizwe ahanini n’abahoze mu ngabo za FAR n’Interahamwe bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kuva icyo gihe, uyu mutwe wakomeje gukorera mu burasirazuba bwa RDC, aho washinze ibirindiro mu mashyamba ya Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo.

Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Laurent-Désiré Kabila, bivugwa ko habayeho imikoranire ya hafi hagati ya Leta ya Congo n’imitwe yarwanyaga u Rwanda, harimo na ALiR yahindutse FDLR. Bamwe mu bahoze muri uwo mutwe bagaragaje ko bahawe ibikoresho n’intwaro biturutse ku buyobozi bwa Congo muri icyo gihe.

Nyuma y’iyicwa rya Laurent-Désiré Kabila mu 2001, yasimbuwe n’umuhungu we, Joseph Kabila. Hari abemeza ko ubuyobozi bwe bwagerageje gushyiraho ingamba zo guca intege FDLR, nubwo ikibazo kitigeze gikemuka burundu.

Mu 2019, Félix Tshisekedi yinjiye ku butegetsi. Kuva icyo gihe, u Rwanda rwakomeje kugaragaza impungenge ko FDLR yongeye guhabwa urubuga, ndetse bamwe mu bayigize bakinjizwa mu ngabo za FARDC cyangwa bagakorana nazo mu bikorwa bya gisirikare bihuriweho.

Tariki ya 04/02/2026, Perezida Félix Tshisekedi yagiriye uruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yashakaga gushishikariza Inteko Ishinga Amategeko gushyira igitutu ku Rwanda, arushinja uruhare mu ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC.

Icyakora, amakuru aturuka mu biganiro byabereye i Washington agaragaza ko ubuyobozi bwa RDC bwasabwe gufata ingamba zifatika zo gusenya FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro, harimo na Wazalendo, nk’uko bikubiye mu masezerano agamije amahoro arambye.

Itangazo ryasohotse ryagaragazaga ko: “Kugira ngo umutekano urambye uboneke, RDC igomba gufata ingamba zifatika kuri FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera abaturage ihohoterwa.”

U Rwanda rwakomeje kugaragaza ko rudashobora kudohora ingamba z’ubwirinzi mu gihe FDLR igihabwa urubuga n’ubutegetsi bwa RDC, kuko ikomeje kuba ikibazo gikomeye ku mutekano warwo no ku mahoro y’Akarere k’Ibiyaga Bigari.

Imvugo ya Muyaya, ihakana imikoranire ya FARDC na FDLR, ije mu gihe ibimenyetso n’ubuhamya butandukanye bikomeje kugaragaza ko iyo mikoranire ihari kandi igira uruhare mu gukomeza umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.

Izi mpaka nshya hagati ya Kigali na Kinshasa zongeye gushyira ku munzani ubushake bwa politiki mu gushakira umuti urambye ikibazo kimaze imyaka irenga makumyabiri, aho gusenya burundu FDLR bikomeje kugarukwaho nk’intambwe ya mbere mu kubaka amahoro arambye mu karere.

Tags: FardcFDLRImikoranire
Share28Tweet17Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Ubutumwa bw’Ubuhanuzi ku Rugamba rwo mu Burasirazuba bwa RDC: Inzira y’Intsinda n’Icyerekezo cy’Amahoro

by Bahanda Bruce
April 8, 2026
0
Ubutumwa bw’Ubuhanuzi ku Rugamba rwo mu Burasirazuba bwa RDC: Inzira y’Intsinda n’Icyerekezo cy’Amahoro

Ubutumwa bw’Ubuhanuzi ku Rugamba rwo mu Burasirazuba bwa RDC: Inzira y’Intsinda n’Icyerekezo cy’Amahoro Mu gihe umutekano ukomeje kuba ikibazo gikomeye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo...

Read moreDetails

AFC/M23 Yamaganye Leta y’i Kinshasa Ikomeje Kugaba Ibitero ku Baturage, Igaragaza Aho Byagabwe

by Bahanda Bruce
April 7, 2026
0
AFC/M23 Yamaganye Leta y’i Kinshasa Ikomeje Kugaba Ibitero ku Baturage, Igaragaza Aho Byagabwe

AFC/M23 Yamaganye Leta y’i Kinshasa Ikomeje Kugaba Ibitero ku Baturage, Igaragaza Aho Byagabwe Itangazo rya AFC/M23 ryo kuri uyu wa 07/04/2026 risobanura uko umutekano uhagaze n’ibikorwa bya gisirikare...

Read moreDetails

AFC/M23 Yafashe Agace kingenzi muri teritware ya Kaleh

by Bahanda Bruce
April 7, 2026
0
AFC/M23 Yafashe Agace kingenzi muri teritware ya Kaleh

AFC/M23 Yafashe Agace kingenzi muri teritware ya Kaleh Umujyi muto wa Tushunguti, uherereye muri teritwari ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,...

Read moreDetails

FARDC and Burundian Forces Resume Pillaging in Ndondo

by Bahanda Bruce
April 7, 2026
0
FARDC and Burundian Forces Resume Pillaging in Ndondo

FARDC and Burundian Forces Resume Pillaging in Ndondo Reliable sources from Ndondo in the Bijombo groupement report that security continues to deteriorate in the area, with looting and...

Read moreDetails

FARDC n’Ingabo z’u Burundi Bongeye Gusahura ku Ndondo

by Bahanda Bruce
April 7, 2026
0
Ibitero Bikomeye by’Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC byibasiye Abaturage b’i Ndondo

FARDC n’Ingabo z’u Burundi Bongeye Gusahura ku Ndondo Amakuru yizewe aturuka mu bice by’i Ndondo muri grupema ya Bijombo agaragaza ko umutekano ukomeje kuzamba muri ibyo bice, aho...

Read moreDetails
Next Post
Perezida Kagame Ayoboye Abashimiwe Imiyoborere Myiza, Tshisekedi na Ndayishimiye Baza mu Bayobozi Babi Kurusha Abandi ku Isi

Perezida Kagame Ayoboye Abashimiwe Imiyoborere Myiza, Tshisekedi na Ndayishimiye Baza mu Bayobozi Babi Kurusha Abandi ku Isi

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 America Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Drone Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?