Netanyahu Yasabye Perezida Herzog Imbabazi Zigamije Guhagarika Urubanza
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yafashe icyemezo gikomeye cyo gusaba Perezida Isaac Herzog kumuha imbabazi zigamije guhagarika urubanza rwe rumaze imyaka irenga itanu mu nkiko, aregwa ibyaha bya ruswa, uburiganya no gukenesha icyizere cy’akazi ka Leta.
Ibaruwa yo gusaba imbabazi yagejejwe kuri Perezida ku Cyumweru tariki ya 30/12/025 n’abanyamategeko ba Netanyahu, nyuma y’uko Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ashyize igitutu asaba ko Netanyahu “ahanagurirwaho ibyaha byose”.
Trump aherutse kubwira Inteko Ishinga Amategeko ya Israheli ati:
“Ni iki kibazo gihari cyatuma Netanyahu adahabwa imbabazi? Mu babarire uwo mugabo. Ni umuyobozi ukomeye.”
Ikipe ya Netanyahu yagejeje ibaruwa ye kuri Perezida yifashishije amagambo ya Trump, ishimangira ko “inyungu rusange z’igihugu ziri hejuru ya byose,” cyane cyane muri ibi bihe Israel ihanganye n’ibibazo bikomeye by’umutekano mu karere k’Abarabu.
Iyo baruwa igira iti:
“Israel iri mu bihe bikomeye bishobora guhindura imiterere y’Akarere kose iherereyemo.”
Abamusabiye imbabazi bavuze ko guhagarika uru rubanza byafasha Netanyahu gushyira imbaraga zose ku miyoborere y’igihugu no “gusigasira icyubahiro cya Leta no guhosha imvururu ziri mu gihugu”.
Netanyahu ubwe, mu ibaruwa yandikiye Perezida Herzog, yavuze ko atigeze yifuza guhagarika urubanza kuko yizeye ko ruzarangira ahanaguweho ibyaha. Nyamara yongeyeho ko inyungu rusange z’igihugu zimusaba kugira umurongo ahindura.
Yagize ati:
“Nta cyaha nemera, nta n’icyo nasabira imbabazi. Ariko nizera ko inyungu z’igihugu zinsaba kwitanga.”
Yemeje ko adateganya kwegura cyangwa kwemera icyaha.
Netanyahu aregwa ibyaha bya ruswa, uburiganya no kwangiza icyizere cy’akazi ka Leta, byose bifitanye isano n’impano n’inyungu bivugwa ko yakiriye mu banyemari n’abanyamakuru bakomeye.
Icyifuzo cye cyo guhagarika urubanza kije nyuma y’uko guverinoma ye yatangije mu 2023 umugambi wo guhindura imikorere y’ubucamanza, ibintu byateje imyigaragambyo ikomeye mu gihugu hose.
Perezida Herzog yavuze ko iki ari “icyifuzo kidasanzwe gifite ingaruka zikomeye ku butegetsi n’ubucamanza bwa Israel”. Yatangaje ko agiye kugisuzuma mu buryo bwimbitse, afatanyije n’inzobere mu by’amategeko.
Mu mategeko ya Israel, Perezida ashobora gutanga imbabazi, nubwo akenshi bitagenerwa umuntu utigeze yemera icyaha.
Yair Lapid, umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, yagize ati:
“Nta mbabazi zitangwa ku muntu utigeze yemera icyaha, utaragize n’isoni zo kwica amahame y’igihugu, kandi utiteguye kuva muri politiki.”
Iyo nkuru ishyira Netanyahu mu bibazo bikomeye bya politiki n’amategeko, mu gihe Israel ikomeje guhura n’ibibazo bikomeye mu rwego rw’umutekano n’ubutegetsi.






