
Lt Gen Alain-Guillaume Bunyoni, wihishe iminsi igera kuri ine(4), nimugihe yari yamenye ko Inzego zishinzwe umutekano zigiye gusaka, mungo ze zibiri(2), ziherereye i Bujumbura.
Gutabwa muri yombi kwa Gen Guillaume Bunyoni, wari umuntu ukomeye mubategetsi bagize igihugu c’Uburundi, ntibyamenyekanye nkuko byakabaye kuko n’umukobwa we uba hanze y’Uburundi, Darlene Bunyoni, yatangaje ko Leta y’igihugu cye itigeze imenyesha umuryango wabo, ariko bivugwa ko byahwihwiswaga ko akurikiranweho ibyaha bifitanye isano n’umugambi woguhirika Président Evalist Ndayishimiye, nokunyereza umutungo w’igihugu .
Kumunsi w’ejo hashize Ubushinjacyaha Bukuru bwa Republika y’Uburundi, bwemeje ko Bunyoni yafatiwe i Nyamuzi muri komini Kabezi tariki ya 21.04.2023, kandi ngo akurikiranweho icyaha cyo guhungabanya umutekano w’igihugu, nokunyereza umutungo wigihugu ndetse nogukoresha inyungu z’akazi kugiti cye bidakurikije amategeko, y’igihugu.
Gen Bunyoni, ibyaha aregwa biracyari mu bushinjacyaha, ndetse ibimenyetso ku byaha ashinjwa biracyakusanywa mbere y’uko agezwa mu rukiko ngo atangire kuburanishwa.
Amakuru yizewe agera kwisoko yikinyamakuru cyacyu Minembwe Capital News, avuga ko Bunyoni yashakishwaga ninzego zishinzwe umutekano bivuye kwitegeko rya Président Major Gen Evariste Ndayishimiye.
Iri tegeko Evalist Ndayishimiye, yaritanze nyuma y’amezi menshi atabanye neza na Gen Bunyoni, bitewe ahanini n’amakuru yahawe ko uyu munyapolitiki yaba afite umugambi wo kumukura ku butegetsi, ikaba ari yo mpamvu yanashingiyeho amwirukana ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe tariki 07.09.2022.
Haramakuru avugwa ko Président Evalist Ndayishimiye, yakoze umubonano na bayobozi bakuru harimo n’abasirikare bakuru mu nama yabaye tariki 21.04.2023, muruwo mubonano yabwiye abitabiriye ko badakwiye gutungurwa n’uburyo agiye gukoresha inyobozo (Ubutware) bamuhaye.
Président Evalist Ndayishimiye yagize ati: “Inyobozo mwampaye ngiye kuyikoresha kuriya mwayimpaye kuko mwayimpaye kugira ngo nyobore abantu, ntimwayimpaye kugira ngo nyobore ubuhushi. Ubwo buhushi rero ejo uzabona iyo nyobozo ikubise hirya no hino kugira ngo bureke kona, ntimuzavuge amagambo menshi. Ntidushobora gutera imbere dufite udushishi mu gihugu cyacu.”
Ubwo yari amaze kuvuga iri jambo muri iyi nama yabereye mu ngoro y’inteko ishinga amategeko, abenshi mu bari bayitabiriye barasetse, bamukomera amashyi.
Gusa hakaba harandi makuru avuga ko Gen Bunyoni yababajwe n’uko ibihanganye bigize uruziga rwa ba General (Cercle des Généraux) byemeye ko Ndayishimiye atoranywa ngo ayobore u Burundi.
Bunyoni ngo yigeze kubaza aba ba General impamvu atari we watoranyijwe ngo ayobore u Burundi kandi ari we, nararibonye mu kuvuga, uzi kwiyemera kandi akaba n’umukire, ahubwo uyu mwanya ugahabwa Ndayishimiye ngo “utazi kuvuga”.
Ubwo Ndayishimiye yari amaze gutoranywa, ngo Bunyoni yafashe umwanzuro wo kutazongera gukorana n’ibi bihanganye ‘byamutengushye’, yiyemeza kwiyubakira ‘system ye’ igizwe n’abumva icyerekezo cye.
Inyota yo kuba Umukuru w’Igihugu yahishuwe n’umugore wa Bunyoni, Hyacinthe Niyonkuru, ubwo umugabo we yari akiri Minisitiri w’Intebe. Yagize ati: “Halleluya torero ry’Imana! Ndabasuhuje mu izina rya Yesu, Uhoraho abahe umugisha. Ndanezerewe cyane. Pasiteri twaherukanaga mu 2009, Imana imukoresha imirimo n’ibitangaza, Imana ivugana nanjye. Icyo gihe nari Umudamu wa Minisitiri, Imana ivugana nanjye ko igiye kunzamura kurushaho. Ivugana nanjye ibintu byinshi, narabibonye n’ibindi ndabirindiriye.”
Baheraha bavuga ko Gen Bunyoni yaba yarafite umugambi wo guhungabanya amatora yo mu mwaka w’2025, kandi ngo awufatanyije n’agatsiko k’abo, ariko aka kajagari yaba yarateje, byateguwe ko ari we uzagahagarika, hanyuma abo mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi bamara kubibona, bakemeza ko ari we ukwiye kuyobora u Burundi, akajya ku butegetsi bw’inzibacyuho, asimbuye Ndayishimiye.
Aya makuru ngo yageze mu rwego rushinzwe iperereza, na rwo ruyaha Ndayishimiye, na we n’uburakari bwinshi, ahita ategeka ko Bunyoni atabwa muri yombi byihuse, agakurikiranwaho icyaha cyo gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi, Gen Prime Niyongabo, ngo yasabye Ndayishimiye kudafungisha Bunyoni cyangwa kumwicisha, ahubwo amusaba ko byibuze hafatirwa umutungo we urimo amafaranga, bigakoreshwa mu bikorwa by’iterambere. Gusa, byarangiye ugomba gufatwa afashwe.
Gen Bunyoni ni umuntu ukomeye muri Leta y’u Burundi kuva ku butegetsi bwa Pierre Nkurunziza, akaba yarakoze imirimo itandukanye irimo kuyobora Polisi y’igihugu, kuba Minisitiri w’umutekano w’imbere no kuba Minisitiri w’Intebe kugeza ubwo yakurwaga kuri uyu mwanya nyuma y’iminsi Ndayishimiye atanga umuburo ko “nta gihangange cyakura General ku butegetsi”.
Ugukomera kwa Bunyoni gushimangirwa n’ipeti riruta ayandi yahawe na Nkurunziza rya CPG (Commissaire de Police Général) ryanganaga n’irya Maréchal mu gisirikare n’ubwo ryaje gukurwaho ku butegetsi bwa Ndayishimiye, rigasimbuzwa irya Général de Police, amafaranga afite ndetse n’inshuti yari amaze kugira mu nzego z’umutekano.
Wakwibaza uburyo Gen. Bunyoni yamaze iminsi 4 ashakishwa, yarabuze kandi atarigeze ajya hanze y’igihugu, bikaza kumenyekana nyuma ko yihishe mu murwa mukuru w’ubukungu, Bujumbura. Biravugwa ko hari abasirikare cyangwa abapolisi bakuru baba baragize uruhare mu gutuma aboneka bitinze, kandi ntibyanatungurana kuko hari abatawe muri yombi bakekwaho gukorana na we, nka Colonel Desiré Uwamahoro uyobora ishami rya Polisi rishinzwe gukumira imyigaragambyo.
Ntabwo byatungurana cyane hatutumbye umwuka mubi hagati y’abashyigikiye Ndayishimiye n’abashyigikiye Gen Bunyoni, cyane ko nk’uko bigaragar, yagerageje kubaka ‘system’ y’abumva icyerekezo afite nyuma yo gutenguhwa n’ibihanganye bigize ‘Cercle des Généraux’; ibi bikaba byateza umwiryane muri Leta.
Ibinyamakuru byandikirwa m’Uburundi bivuga ko Dosiye ya Bunyoni yihishe inyuma y’amakimbirane akomeye ari mu ishyaka riri ku butegetsi kandi ngo ashobora kugira ingaruka ku bantu benshi, akangiza byinshi.




