Sosiyete sivile yo muri Komine ya Minembwe, muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo, ikomeje kwamagana imigambi, mibisha yihishye mungabo za FARDC zomuri brigade ya 12 ikorera mu misozi miremire y’Imulenge.
Nk’uko iyi Sosiyete sivile yabigaragaje m’ukwezi gushize kwa Cyenda (9), uy’u mwaka w’ 2023, bavuze ko harikintu kibi cyihishe muri ziriya Ngabo za FARDC, bagize bati: “Hari umw’ijima wihishe mungabo za FARDC zomuri brigade ya 12 ikorera mu Mininembwe. Ziriya Ngabo zitegwa inkunga n’Abanzi ba b’Anyamulenge kugira ngo basenye ubwoko bw’Anyamulenge.”
“Mu mugambi mubisha FARDC ifite n’uguhendesha uruby’iruko bakoresheje ifaranga. Fardc barashaka kumaraho Twirwaneho kugira ngo Mai Mai ibone uko isenya Burundu ubu bwoko.”
Bakomeje bavuga ko FARDC ishaka kumaraho Twirwaneho kugira ngo Twirwaneho n’imara gucika intege Mai Mai Bishambuke izarimbure ubwoko bwabo.
Ati: “Twirwaneho niyo ituma hataba ibitero bya Mai Mai, irarinda igakingira ariko rero FARDC irashaka kuyimaraho.”
Mu makuru yakomeje avugwa na Sosiyete sivile ya Minembwe, n’uko ziriya Ngabo za FARDC zomuri brigade ya 12, bakoresheje buriya buryo, bwogushukisha abasore ba Banyamulenge, baKoresheje ifaranga aho byanavuzwe ko uwitwa Rugazura Ndayisaba, ufite Imyaka 19 na Merci Byiringiro ufite Imyaka 20, ko FARDC yabahaye ifaranga maze biba Twirwaneho imbunda zibiri(2), zom’ubwoko bwa AK-47 bajana n’imyambaro ya bagenzi babo, tariki 25/10/2023, baja kwirubura muri FARDC mu Minembwe. Aba basore bikavugwa ko baje muri brigade ya 12 ya Minembwe bavuye i Gakenke.
Ibi ngobikaba biri mubituma haba gushamirana hagati ya FARDC n’abaturage baturiye Minembwe.
Nanone kandi Sosiyete sivile ikavuga ko yo ishigikiye inzira ya leta yogukomeza inzira ya P-DDRCS, mu misozi miremire y’Imulenge (Hauts plateau de Fizi, Mwenga et Uvira). Gusa bo bagahamagarira imitwe y’inyeshamba y’itwaje imbunda kwitabira iyo Gahunda ya leta kugira ngo basubizwe mubizama busanzwe, bitari uguhenda abaturage b’irwanaho bo mwitsinda rya Twirwaneho.
By Bruce Bahanda.