Noheli y’Amahoro mu Minembwe, Icyizere Gishya ku Banyamulenge Nyuma y’Imyaka Myinshi bari Mu ntambara
Minembwe, mu misozi y’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo, bizihije umunsi mukuru wa Noheli mu mutekano n’ituze bidasanzwe, ku nshuro ya mbere mu myaka icumi ishize. Ibi byabaye nyuma y’uko umutwe wa Twirwaneho ugenzura ako gace guhera mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2025, ibintu byahinduye isura y’umutekano ku baturage bahatuye, by’umwihariko Abanyamulenge.
Mu butumwa bwatanzwe n’umwe mu Banyamulenge utuye muri Minembwe kuri uyu wa Kane tariki ya 25/12/ 2025, yagaragaje ko Noheli y’uyu mwaka yizihijwe mu byishimo n’amahoro, ibintu bitari bisanzwe mu bihe byashize. Yagize ati: “Noheli yizihijwe mu byishimo byinshi ku baturiye Minembwe. Ugereranyije n’umwaka ushize, kuri aya masaha nk’aya, akarere kose kari mu masasu, n’ibyo byari byasimbuye ibirori byo kwizihiza Noheli.”
Uyu muturage yibukije ko mu myaka ishize, ubwo Minembwe yagenzurwaga n’ingabo za FARDC ku bufatanye n’ingabo z’u Burundi, ndetse n’imitwe irimo Wazalendo na FDLR, kwizihiza iminsi mikuru byari inzozi ku Banyamulenge. Ahubwo, Noheli yahoraga irangwa n’ibitero, umutekano muke n’ihungabana ry’ubuzima bw’abasivili.
Yakomeje agira ati: “Ibyishimo ni byinshi i Mulenge no mu bindi bice by’isi bituwe n’Abanyamulenge. Kuba iwabo hatuje, bakaba bizihije uyu munsi mu ituze nyuma y’imyaka myinshi bari mu kaga, tubishimira Imana.” Ibi byishimo byumvikanye nk’ubutumwa bw’ihumure ku Banyamulenge n’abanyamahanga bakurikirana ibibera muri aka karere gakunze kurangwa n’amakimbirane adashira.
Nubwo hari icyizere gishya, uyu muturage yavuze ko batabashya kwibagirwa abatabashije kwizihiza Noheli kubera ibihe barimo. Yagize ati: “Twifatanyije n’abandi bataribake uyu munsi usanze mu bibazo bitandukanye: ababuze ababo, abafungiwe ahatandukanye bazira ubusa, abari mu mavuriro hirya no hino barwaye indwara zikomoka ku karengane. Imana ibiteho.”
Ubu butumwa bugaragaza isura ebyiri z’ukuri kuboneka muri Minembwe n’akarere kose ka Kivu y’Amajyepfo: ku ruhande rumwe, umutekano n’ituze byongeye gutanga icyizere ku baturage; ku rundi ruhande, ibikomere by’imyaka myinshi y’intambara n’ihohoterwa bigikeneye gukira. Ku isi yose ikomeje gukurikirana ibibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Noheli mu Minembwe ya 2025 ishobora gusobanurwa nk’ikimenyetso cy’icyizere gito, ariko gifite igisobanuro gikomeye, mu rugendo rurerure rwo gushaka amahoro arambye.






