• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, February 10, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Religion

Noheli y’Amahoro mu Minembwe, Icyizere Gishya ku Banyamulenge Nyuma y’Imyaka Myinshi bari Mu ntambara

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
December 25, 2025
in Religion
0
Noheli y’Amahoro mu Minembwe, Icyizere Gishya ku Banyamulenge Nyuma y’Imyaka Myinshi bari Mu ntambara
71
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Noheli y’Amahoro mu Minembwe, Icyizere Gishya ku Banyamulenge Nyuma y’Imyaka Myinshi bari Mu ntambara

You might also like

Inyandiko za Kera Zishobora Guhindura Uko Isi Itekereza ku Mwuka, Amateka n’Ubuzima

Sarah Yabaye Umugore wa Mbere ugeze mu Buyobozi Bukuru bw’Itorero Angilikani, Handikwa Amateka Mashya y’Iri Torero

Kiliziya Gatolika Yahakanye Ibyo Gucuruza Ukarisitiya, Isobanura Inkomoko y’Amashusho Yakwirakwiye ku Mbuga Nkoranyambaga

Minembwe, mu misozi y’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo, bizihije umunsi mukuru wa Noheli mu mutekano n’ituze bidasanzwe, ku nshuro ya mbere mu myaka icumi ishize. Ibi byabaye nyuma y’uko umutwe wa Twirwaneho ugenzura ako gace guhera mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2025, ibintu byahinduye isura y’umutekano ku baturage bahatuye, by’umwihariko Abanyamulenge.

Mu butumwa bwatanzwe n’umwe mu Banyamulenge utuye muri Minembwe kuri uyu wa Kane tariki ya 25/12/ 2025, yagaragaje ko Noheli y’uyu mwaka yizihijwe mu byishimo n’amahoro, ibintu bitari bisanzwe mu bihe byashize. Yagize ati: “Noheli yizihijwe mu byishimo byinshi ku baturiye Minembwe. Ugereranyije n’umwaka ushize, kuri aya masaha nk’aya, akarere kose kari mu masasu, n’ibyo byari byasimbuye ibirori byo kwizihiza Noheli.”

Uyu muturage yibukije ko mu myaka ishize, ubwo Minembwe yagenzurwaga n’ingabo za FARDC ku bufatanye n’ingabo z’u Burundi, ndetse n’imitwe irimo Wazalendo na FDLR, kwizihiza iminsi mikuru byari inzozi ku Banyamulenge. Ahubwo, Noheli yahoraga irangwa n’ibitero, umutekano muke n’ihungabana ry’ubuzima bw’abasivili.

Yakomeje agira ati: “Ibyishimo ni byinshi i Mulenge no mu bindi bice by’isi bituwe n’Abanyamulenge. Kuba iwabo hatuje, bakaba bizihije uyu munsi mu ituze nyuma y’imyaka myinshi bari mu kaga, tubishimira Imana.” Ibi byishimo byumvikanye nk’ubutumwa bw’ihumure ku Banyamulenge n’abanyamahanga bakurikirana ibibera muri aka karere gakunze kurangwa n’amakimbirane adashira.

Nubwo hari icyizere gishya, uyu muturage yavuze ko batabashya kwibagirwa abatabashije kwizihiza Noheli kubera ibihe barimo. Yagize ati: “Twifatanyije n’abandi bataribake uyu munsi usanze mu bibazo bitandukanye: ababuze ababo, abafungiwe ahatandukanye bazira ubusa, abari mu mavuriro hirya no hino barwaye indwara zikomoka ku karengane. Imana ibiteho.”

Ubu butumwa bugaragaza isura ebyiri z’ukuri kuboneka muri Minembwe n’akarere kose ka Kivu y’Amajyepfo: ku ruhande rumwe, umutekano n’ituze byongeye gutanga icyizere ku baturage; ku rundi ruhande, ibikomere by’imyaka myinshi y’intambara n’ihohoterwa bigikeneye gukira. Ku isi yose ikomeje gukurikirana ibibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Noheli mu Minembwe ya 2025 ishobora gusobanurwa nk’ikimenyetso cy’icyizere gito, ariko gifite igisobanuro gikomeye, mu rugendo rurerure rwo gushaka amahoro arambye.

Tags: MinembweNoheli
Share28Tweet18Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Inyandiko za Kera Zishobora Guhindura Uko Isi Itekereza ku Mwuka, Amateka n’Ubuzima

by Bahanda Bruce
February 6, 2026
0
Inyandiko za Kera Zishobora Guhindura Uko Isi Itekereza ku Mwuka, Amateka n’Ubuzima

Inyandiko za Kera Zishobora Guhindura Uko Isi Itekereza ku Mwuka, Amateka n’Ubuzima Mu misozi miremire ya Etiyopiya, aho amateka n’umwuka bihurira, hihishe imwe muri Bibiliya za kera kandi...

Read moreDetails

Sarah Yabaye Umugore wa Mbere ugeze mu Buyobozi Bukuru bw’Itorero Angilikani, Handikwa Amateka Mashya y’Iri Torero

by Bahanda Bruce
January 29, 2026
0
Sarah Yabaye Umugore wa Mbere ugeze mu Buyobozi Bukuru bw’Itorero Angilikani, Handikwa Amateka Mashya y’Iri Torero

Sarah Yabaye Umugore wa Mbere ugeze mu Buyobozi Bukuru bw’Itorero Angilikani, Handikwa Amateka Mashya y’Iri Torero Ku nshuro idasanzwe mu mateka maremare y’Itorero Angilikani ryo mu Bwongereza (Church...

Read moreDetails

Kiliziya Gatolika Yahakanye Ibyo Gucuruza Ukarisitiya, Isobanura Inkomoko y’Amashusho Yakwirakwiye ku Mbuga Nkoranyambaga

by Bahanda Bruce
January 29, 2026
0
Kiliziya Gatolika Yahakanye Ibyo Gucuruza Ukarisitiya, Isobanura Inkomoko y’Amashusho Yakwirakwiye ku Mbuga Nkoranyambaga

Kiliziya Gatolika Yahakanye Ibyo Gucuruza Ukarisitiya, Isobanura Inkomoko y’Amashusho Yakwirakwiye ku Mbuga Nkoranyambaga Ubuyobozi bwa Arikidiyosezi Gatolika ya Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwamaganye bwivuye inyuma...

Read moreDetails

Papa Léon XIV Yagarutse ku Bibazo Bikomeye by’Abaturage bo mu Burasirazuba bwa RDC

by Bahanda Bruce
January 19, 2026
0
Papa Léon XIV Yagarutse ku Bibazo Bikomeye by’Abaturage bo mu Burasirazuba bwa RDC

Papa Léon XIV Yagarutse ku Bibazo Bikomeye by’Abaturage bo mu Burasirazuba bwa RDC Nyuma yo gusoma isengesho rya Angélus ku Cyumweru, Papa Léon XIV yahamagariye amahanga yose gusengera...

Read moreDetails

RDC: Olive Lembe Kabila Yasabye Abanye-Congo Kwiyiriza Ubusa no Gusengera Igihugu

by Bahanda Bruce
January 10, 2026
0
RDC: Olive Lembe Kabila Yasabye Abanye-Congo Kwiyiriza Ubusa no Gusengera Igihugu

RDC: Olive Lembe Kabila Yasabye Abanye-Congo Kwiyiriza Ubusa no Gusengera Igihugu Olive Lembe Kabila, umugore wa Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC),...

Read moreDetails
Next Post
RDC: Umujyi wa Kindu Wahagaritse Burundu Kwifashisha no Kwamamaza Ikirango “Visit Rwanda”

Impaka ku Kirango “Visit Rwanda” i Kindu, Bamaganye Icyemezo Kivugwaho Ivangura n’Impamvu za Politiki

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Paul Kagame Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?