“Nta Wabasha Gukumira AFC/M23 Mu Cyemezo Cyo Gusubira i Uvira” – Corneille Nangaa
Umuyobozi w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille Nangaa Yobeluo, yatangaje ko nta mbaraga n’imwe zabasha gukumira iri huriro mu gihe ryafata icyemezo cyo kongera gusubira mu Mujyi wa Uvira, ashimangira ko rifite ubushobozi bwa gisirikare buhagije bwo kugera kuri iyo ntego.
Ibi yabivugiye mu nama yahuje abanyamuryango ba AFC/M23 yabereye mu Mujyi wa Bukavu tariki ya 21/01/2026, aho yasobanuye ko mu bihe bitandukanye iri huriro ryagiye rifata ibyemezo bikomeye kandi bisaba ubwitange, bigamije gushyigikira inzira y’amahoro no guteza imbere ukwizerana mu biganiro bya politiki.
Nangaa yagaragaje ko igihe AFC/M23 yigaruriraga Umujyi wa Uvira byateje impaka n’urusaku rwinshi mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga, bityo isabwa kuwuvamo mu rwego rwo korohereza ibiganiro by’amahoro no kubaka icyizere hagati y’impande zitandukanye.
Yagize ati: “Mu minsi ishize mwumvise byinshi bivugwa kuri ‘Uvira, Uvira, Uvira’. Twavuye muri Uvira mu rwego rwo kugaragaza ubushake bwacu, kuko inshuro nyinshi twasabwe kuhava. Ibyo twabikoze dushaka kugaragaza ko AFC/M23 idaharanira intambara, ahubwo ishaka amahoro arambye.”
Uyu muyobozi yakomeje ashimangira ko, n’ubwo amahoro ari yo ntego nyamukuru, AFC/M23 ifite ingabo zifite ubushobozi buhambaye. Yabwiye abanyamuryango b’iri huriro ko mu gihe ryafata icyemezo cyo gusubira mu Mujyi wa Uvira, nta kabuza ryabigeraho.
Ati: “Ikidashidikanywaho ni uko mufite ingabo zishoboye. Uyu munsi tuvuga ko tugiye gusubira muri Uvira, twahagera. Dufite ubushobozi bwose bukenewe, ariko si byo dushyize imbere muri iki gihe.”
AFC/M23 yinjiye mu Mujyi wa Uvira tariki ya 09/01/2025. Nyuma y’icyumweru kimwe, yatangaje ko iwuvuyemo hashingiwe ku busabe bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zari zayisezeranyije ko ibiganiro by’amahoro bizakomeza mu mwuka wubakiye ku bwumvikane.
Tariki ya 17/01/2026, abarwanyi ba AFC/M23 bari basigaye muri uwo mujyi bawuvuyemo burundu, mu gihe bari bategereje ko hinjiramo ingabo zitagira aho zibogamiye. Icyo gihe, ingabo za Leta ya RDC zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo zahise zinjira muri Uvira, ziwusubiza mu maboko ya Leta.






