• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, November 28, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

“Nubwo FARDC n’abambari bayo bari kwangiza iby’Abanyamulenge, Twirwaneho ibarwanirira ihagaze kigabo”-ubuhamya

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
September 29, 2025
in Conflict & Security
0
“Nubwo FARDC n’abambari bayo bari kwangiza iby’Abanyamulenge, Twirwaneho ibarwanirira ihagaze kigabo”-ubuhamya
127
SHARES
3.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

“Nubwo FARDC n’abambari bayo bari kwangiza iby’Abanyamulenge, Twirwaneho ibarwanirira ihagaze kigabo”-ubuhamya

You might also like

Indege ya Sukhoi-25 ya FARDC yibasiriye abaturage mu Minembwe

RDC : Umutwe wa AFC/M23 wakomeje kurushaho kwegera Mwenga-Centre, FARDC n’ingabo z’u Burundi zikizwa n’amaguru

BREAKING NEWS: Indege ya FARDC yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yateye ibisasu mu baturage bo muri Masisi na Walikale

Ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, zikomeje kwangiza ibikorwa remezo biri ahatuye Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, nyamara umutwe wa Twirwaneho ubarwanirira ukomeje kuhagarura amahoro n’ituze kuva wahigarurira.

Uyu munsi ku wa mbere tariki ya 29/09/2025, drone y’Ingabo za RDC yateye kandi ibisasu mu duce two mu misozi miremire y’i Mulenge ituyeho Abanyamulenge.

Nk’uko amakuru abigaragaza neza ibi bisasu byatewe mu Mikenke mu birometero nka cyenda uvuye muri centre ya Minembwe ahazwi nk’umurwa mukuru w’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo.

Minembwe Capital News yamenye ko biriya bisasu byaguye mu mazu biranayangiza, ariko ku bw’amahirwe, yari amazu adatuwemo.
Twanasobanuriwe ko ibyo bisasu byari bibiri, byo mu bwoko bw’amakompola.

Muri uku kwezi gushize kwa munani, na bwo yahagabye ibitero, kandi ibihagaba mu bihe bitandukanye.
Muri byo hari byangije ibikorwa remezo by’abatura nk’amashuri n’ibindi, ndetse kandi byangiza n’imyaka yabo.

Umwe mu baherereye muri ibyo bice yatubwiye ko nubwo Leta y’i Kinshasa ishaka kubarimburana n’ibyabo, ariko ko umutwe wa Twirwaneho ubarwanirira ukomeje kubarinda kandi ko ntako utagira mu kabaheshya amahoro n’ituze.

Yanavuze ko basigaye baryama bagasinzira, kandi ko no gutembera ijoro nabyo babikora. Ibi bikaba bitandukanye n’igihe ibi bice byagenzurwaga n’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta zirimo FARDC, iz’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR.

Icyo gihe nta Munyamulenge wisanzuraga, ngwabe yatembera ijoro, cyangwa ngwa kore ingendo mu Minembwe na Mikenke.
Nuwagerageza kubikora yaricwaga, cyangwa agakorerwa ubundi bugizi bwa nabi burimo no gufungwa.

Umutwe wa Twirwaneho wafashe igice cya Mikenke tariki ya 22/02/205, ni mu gihe tariki ya 21/02/2025, yari yigaruriye umujyi wa Minembwe wose.

Hari nyuma yo kwirukana ihuriro ry’Ingabo za RDC mu birindiro zagiraga muri ibyo bice byombi.
Kuva icyo gihe abaturage bahise batangira guhindurirwa amateka, binjira mu bihe byo kwisanzura no kwiyumva mu gihugu cyabo.

Nubwo bagabwagaho ibitero kenshi, ariko uyu mutwe ubisubiza inyuma ukoresheje imbaraga za gisirikare no kwirwanaho.

Ikindi abaturage bashimira Twirwaneho, n’uko basigaye basuhura Inka, dore ko Abanyamulenge hafi yabose ari abarozi bazo.

Nk’ubu Inka ziragiriwe ahatandukanye mu Mibunda, mu Lulenge n’ahandi.

Ibi bikomeje gutuma Twirwaneho ifatwa nk’umucyunguzi wabo, haba kubari mu gihugu n’abari hanze yacyo, kabone n’ubwo hatobura abatayumva, ariko nibake mu Banyamulenge nabo bafatwa nk’ibivume, nk’uko Abanyamulenge bukuri bakunze kubitangaza.

Tags: AbanyamulengeamahoroMinembweTwirwaneho
Share51Tweet32Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Indege ya Sukhoi-25 ya FARDC yibasiriye abaturage mu Minembwe

by Bahanda Bruce
November 28, 2025
0
Indege ya Sukhoi-25 ya FARDC yibasiriye abaturage mu Minembwe

Indege ya Sukhoi-25 ya FARDC yibasiriye abaturage mu Minembwe Indege yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 y’igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) yongeye gukora ibitero byo mu...

Read moreDetails

RDC : Umutwe wa AFC/M23 wakomeje kurushaho kwegera Mwenga-Centre, FARDC n’ingabo z’u Burundi zikizwa n’amaguru

by Bahanda Bruce
November 27, 2025
0
AFC/M23/MRDP Irasatira Mwenga-Centre Mu gihe Intambara ikomeje Kwiyongera Muri Kivu zombi

RDC : Umutwe wa AFC/M23 wakomeje kurushaho kwegera Mwenga-Centre, FARDC n'ingabo z'u Burundi zikizwa n'amaguru Amakuru aturuka mu baturage ndetse n’inzego z’umutekano muri Kivu y’Amajyepfo yemeza ko abarwanyi...

Read moreDetails

BREAKING NEWS: Indege ya FARDC yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yateye ibisasu mu baturage bo muri Masisi na Walikale

by Bahanda Bruce
November 27, 2025
0
AFC/M23 yigaruriye uduce dushya muri Kivu Yaruguru

BREAKING NEWS: Indege ya FARDC yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yateye ibisasu mu baturage bo muri Masisi na Walikale Indege y’intambara ya FARDC yo mu bwoko bwa Sukhoi-25...

Read moreDetails

RDC: Imirwano Ikaze Yongeye Kubura Hagati ya AFC/M23 na FARDC n’Abambari Bayo i Walikale

by Bahanda Bruce
November 27, 2025
0
RDC: Twirwaneho iraburira ku bitero bishobora kwibasira Abanyamulenge

RDC: Imirwano Ikaze Yongeye Kubura Hagati ya AFC/M23 na FARDC n’Abambari Bayo i Walikale Imirwano ikaze yongeye kubura mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, tariki ya 27/11/2025,...

Read moreDetails

AFC/M23 ikomeje kwegera Mwenga-Centre na Kamituga

by Bahanda Bruce
November 26, 2025
0
AFC/M23 ikomeje kwegera Mwenga-Centre na Kamituga

AFC/M23 ikomeje kwegera Mwenga-Centre na Kamituga Amakuru akurwa mu bice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyepfo yemeza ko abarwanyi b’umutwe wa AFC/M23 bakomeje kwagura icyerekezo cy’imirwano, aho bari kwegera...

Read moreDetails
Next Post
Kivu y’Epfo : Wazalendo basubiranyemo abatari bake bahasiga ubuzima abandi benshi barakomeretswa

Imirwano ikomeye hagati y'Ingabo za RDC na M23 iri kubera mu duce two muri Rutshuru

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?