Nyanduhura uri mu barokotse ubwicanyi bwa Gatumba, yatanze ubuhamya bukomeye.
Hari mu cy’unamo cy’Abanyamulenge baguye mu Gatumba, cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13/08/2024, aho Nyanduhura uri mu barokotse ubwo bwicyanyi, yagitanzemo ubuhamya bubabaje i Nakivale mu Gihugu cya Uganda.
Nyanduhura watanze ubu buhamya yatangiye avuga ko amaze imyaka 5 mu gihugu cya Uganda, nyuma y’uko yari avuye i Burundi aho yari amaze igihe kirekire atuye kuva mbere y’uko Abanyamulenge bicwa mu Gatumba.
Ariko avuga ko kuva yagera Uganda yari atarabonaho bakora icyunamo nk’iki, bityo ngo bikaba byaramubabaje.
Yagize ati: “Ariko n’iki ubundi cyatumaga mudakora icyunamo cy’abaguye mu Gatumba?. Ibyo byarambabaje simbahisha, ariko na sabye ko cyoza gikorwa, rero mwatangiye kugikora ndabibashimiye.”
Yakomeje agira ati: “Abadakora icyunamo n’inde wa baroze mw’abagabo mwe?” Ibi yabivuze mu gihe n’ubundi i Nakivale hasanzwe hari za Mutualite zibiri, imwe muri izi niyo yateguye uku kw’ibuka, mu gihe indi yo yigize ntibindeba.
Nyanduhura yakomeje avuga ko “iwe ari umucika cyumu, kandi ko ubwicanyi bwa Gatumba bwabaye ahari, ndetse avuga ko kuba yararokotse bivuze ko Imana imufiteho umugambi mwiza.
Yavuze ko “ubwo bari aha mu Gatumba, avuye ku ishuri, hari umwana wababwiye ko hari aba Maï Maï baje kwica Abanyamulenge.
Ati: “Umunsi bateraga inkambi y’impunzi ya Gatumba, hari umwana wari watubwiye ngo dore Maï Maï bari mu idirishya kandi baje ku twica. Ariko twarimo tubisuzugura.”
Ariko mbere y’uko ubwicanyi buba habanje kuza umusaza, ahamagara abapasiteri, ababwira ko Imana yamubwiye ngo Abanyekongo bahunge iy’i nkambi. Ariko impunzi zivuga ko uwazanye ubwo butumwa afite inzara, bityo ko agomba guhabwa ifu y’agahunga. Iy’ifu bavugaga kuyiha uwo musaza mu rwego rwo kugira ngo abave mu maso kuko batinyaga ko amagambo ye yo sambura inkambi.
Ubuhamya bwa Nyanduhura bukomeza buvuga ko “kugira ngo ababishe batangire kurasa babanje kuririmba, ndetse baranasenga bavuga bati: ubu bwoko Mana twabugusabye kenshi, none turagushimiye ko ubutugabije, muri ako kanya bavuza ifirimbi ari nabwo bahise batangira kurasa.”
Nyanduhura yanavuze ko we ubwo yari agiye guhunga yaguye mu isafuriya iranamukomeretsa.
Ati: “Maze kumva amasasu, narirutse, nza kugwa mu isafuriya, irankomeretsa. Twumvaga umuntu aratatse, akavuga ngo barandashe, nyuma ntiwongere kumva avuga.
Benshi mu bo nzi, barimo uwitwa Asikofu n’abandi ntorangiza kuvuga amazina. Hari abarashwe bacika amaguru abandi amaboko tutaretse abaguye aho. Na mama wanjye yararashwe.
Abarimo baturasa bari bafite ibitoroshyi binini batungaga, bakabona abantu bose uko bari guhunga, arinako barimo bakomeza kubica bamwe bakabatwikira mu mahema, abandi bakabakorera ibyamfura mbi n’ibindi.”
Yanavuze kandi ko
abarimo babica ko barimo bavuga ururimi rw’ikibembe, igipfulero ndetse n’ikirundi.
Kandi ko barimo bagaragara bambaye impu z’udusheri, bafite n’amacumu ndetse n’imbunda n’imipanga.
Nyanduhura rero, yarangije avuga ko Isi ni daha ubutabera Abanyamulenge bafite ababo baguye mu Gatumba , Imana yo izabutanga.
Ati: “Kugeza ubu ntiturabona ubutabera, kandi abatwiciye barahari, baridegembya. Isi ni taduha ubutabera, kubera ko twizeye Imana yo mu juru izaduhorera kandi izaduha ubwo butabera.”
MCN.