Umutwe wa Nyatura n’a Wazalendo baravugwaho kugaba Ibitero muri Kilolirwe.
Yanditswe na : Bruce Bahanda, kw’itariki 11.06.2023, saa 2:30pm, Kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Muri Kilolirwe ho muri teritware ya Masisi, muntara ya Kivu y’Amajyaruguru Mugihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo, haravugwa ibitero bya Nyatura na Wazalendo. Ibi bitero nkuko Minembwe Capital News, tubikesha bamwe mubaturage baturiye ahitwa i Shanje babwiye umunyamakuru wa MCN ko i bitero bikunze kugabwa amasaha yumugoroba.
Yagize Ati: “Nibitero bikunze kugabwa amasaha yumugoroba kandi birimukuba burimunsi.”
Nkuko yakomeje abitwiganira yakomeje agira ati: “Ibi bitero bikorwa nimitwe yitwaje intwaro ikorana byahafi n’ingabo za leta ya Kinshasa (FARDC), harimo Nyatura, Mai Mai n’a Wazalendo, babikora bagamije kwiba inka zab’Atutsi baturiye Kilolirwe.”
Muribi bice kandi haravugwa makuru avugako
Ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afrika y’iburasirazuba (EAC) muburasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo, ziravugwaho kwica abarwanyi batatu b’umutwe witwaje intwaro wa M23.
Namakuru yashinzwe hanze numunyamakuru wumunyeCongo, Justin Kabumba, yanditse ahamya ko arukuri nimugihe kandi ayamakuru yemejwe n’umuvugizi w’ingabo za EAC zikorera muri RDC, Lieutenant Reagan Mbuyi, aravuga ko undi murwanyi umwe wa M23 yafashwe.
Ibi ngo byabereye mu mirwano y’ingabo z’u Burundi n’abarwanyi ba M23 yabereye muri Kitshanga homuri teritwari ya Masisi, mu masaa kumi n’imwe y’igitondo cyo kuri uyu wagatandatu tariki 10.06.2023.
Umutwe wa M23 ntacyo uratangaza kuri aya makuru. Itangazo umutwe wa M23 baheruka gushira hanze tariki ya 4.06.2023, ririho umukono wa Lawrence Kanyuka, umuvugizi wuyu mutwe mubyaPolitike, ryavuga ga ko ihuriro ry’ingabo za Leta n’imitwe yitwaje intwaro ryanze kubahiriza amasezerano y’iLuanda n’a Nairobi yo guhagarika Imirwano.