“Nyuma ya Uvira, tuzafata Bukavu, Goma na Bunagana” – Guverineri Pelusi
Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Jean-Jacques Pelusi, yagarutse mu mujyi wa Uvira kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 23/01/2026, avuye i Bujumbura mu Burundi, aho yari yarahungiye nyuma y’uko umutwe wa AFC/M23 wasohotse mu mujyi mu cyumweru gishize. Iki gikorwa cyagaragaje kugaruka kw’ubuyobozi bwa Leta mu mujyi wa kabiri mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Mu gihe Pelusi yari i Bujumbura, amakuru amwe yavugaga ko ubuyobozi bw’Intara bukorera hanze y’igihugu. Nyuma y’icyumweru gishize, Pelusi yari yagaragaye mu mujyi wa Baraka, muri teritwari ya Fizi.
N’ubwo umupaka uhuza Uvira n’u Burundi ukomeje gufungwa, Guverineri Pelusi n’itsinda rye bawufunguriwe by’agateganyo kugira ngo basubire mu mujyi. Abaturage bo muri ako gace basabye ko umupaka wongera gufungurwa burundu kugira ngo ubucuruzi n’ubuhahirane hagati ya Uvira na Bujumbura bisubukure.
Ni ku nshuro ya kabiri Pelusi ahunga kubera intambara. Mu kwezi kwa kabiri 2025, ubwo AFC/M23 yafataga umujyi wa Bukavu, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Pelusi yahungiye i Uvira. Mu kwezi gushize, yongeye guhunga nyuma y’ifatwa rya Uvira, ajya i Baraka mbere yo guhungira i Bujumbura.
Mu butumwa yagejeje ku baturage bamwakiriye, Guverineri Pelusi yijeje ko ibyasahuwe bizasubizwa abaturage, anavuga ko abakozi ba Leta bazatangira guhembwa mu cyumweru gitaha. Yongeyeho ko azaniye abaturage ubutumwa bwa Perezida Félix-Antoine Tshisekedi bushimangira ko intambara izarangira.
Yagize ati:
“Ubutumwa nzanye ni ubw’amahoro no kumvikana. Hari abavuga ngo tuzica Abanyamulenge, mubatuke cyangwa mubirukane. Oya! Ibyo ntimubikore, muranyumva.”
Aya magambo yavuzwe mu gihe imiryango itegamiye kuri Leta, harimo na Human Rights Watch, yagaragaje impungenge ku mutekano w’Abanyamulenge bo muri Uvira, bitewe n’uko bashobora guhura n’ibikorwa byo kwihorera. Amakuru avuga ko imiryango igera ku 1.000 y’Abanyamulenge yari ituye i Uvira yahungiye mu mujyi wa Kamanyola.
Pelusi yakomeje avuga ko Perezida wa Repubulika yamuhaye ubutumwa bwo gukomeza urugamba, ati:
“Nyuma ya Uvira, tuzafata Kamanyola; nyuma ya Kamanyola tuzafata Bukavu, Goma na Bunagana — hose.”
Ingabo za FARDC n’ubuyobozi bwa Leta byongeye kugaruka mu mujyi wa Uvira nyuma y’uko AFC/M23 ivuyemo, ku bw’igitutu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, binyuze ku ruhande rw’umuhuza wasabye ko amasezerano ya Washington yubahirizwa.
Guverineri Pelusi ntiyasobanuye neza niba ubutumwa bwa Perezida bwo “kurwana” busobanuye gukomeza intambara y’amasasu cyangwa gukoresha inzira za dipolomasi.
Ku rundi ruhande, AFC/M23 ivuga ko ari FARDC igaba ibitero ku birindiro byayo, bikayihatira kwirwanaho no gukurikirana inkomoko y’ibyo bitero. Leta ya RDC, yo, ivuga ko M23 ariyo igaba ibitero.





