Nyuma y’aho Gen Gasita ageze i Uvira, ibintu byarushijeho kuba bibi cyane
Brigadier General Olivier Gasita wo mu ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu ntara ya Maniema, nyuma y’aho agereye mu mujyi wa Uvira uturiye ikiyaga cya Tanganyika, ibintu byarushijeho kuzamba, kuburyo hashobora kwaduka intambara ikomeye hagati ya Wazalendo na FARDC.
Aha’rejo tariki ya 01/09/2025, ni bwo uyu musirikare yinjiye muri uyu mujyi wa Uvira, uwo yagezemo aturutse i Bujumbura mu Burundi, nyuma yo kuva i Kindu akanyura i Kinshasa akabona kwerekeza i Bujumbura.
Bivugwa ko mbere yuko agera muri uyu mujyi, abawuturiye, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abapfulero na Wazalendo, bari batangaje ko batamushaka, ni mu gihe byari byavuzwe ko aje kuyobora ingabo ziwurimo za Leta.
Hari n’amajwi yumvikanye yabo yagiye ahererekanywa ku mbugankoranyambaga, bavuga ko mu gihe yo kwibeshya akawukandagiramo, bahita bamurasa.
Wazalendo bamushinja gutanga umujyi wa Bukavu mu maboko ya AFC/M23/MRDP, iyo uyu mutwe urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa wafashe mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.
Icyo gihe Gen Gasita ni we wari ushyinzwe iperereza ry’igisirikare ku rwego rw’i ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bityo bakavuga ko no mu gihe yo tumwa muri Uvira, ashobora kuyitanga nk’uko yatanze na Bukavu.
Gen Gasita mu kwinjira i Uvira, yahinjiye mu ibanga rikomeye, kuko Wazalendo bagiye kubimenya yamaze ku wugeramo.
Icyakurikiyeho ni uko bahise berekeza kuri hotel ya Muchepe iyo yahitiyemo, iri hafi na Etat major y’ingabo za FARDC i Uvira.
Amakuru akomeza avuga ko Komanda region na Komanda secteur, bagiye kwinginga Wazalendo kuva mubyo barimo, bakareka Leta igakora ibyayo ngo kuko ari yo yahamutumye, abandi na bo barabananira. Kugeza ubwo habaye ubushamirane hagati y’impande zombi.
Ndetse amakuru amwe avuga ko Gasita ashobora kuba yarahungishijwe, asubizwa i Burundi, ariko ku rundi ruhande bivugwa ko akiri Uvira.
Hagataho, Wazalendo basizoye bavuga ko baruhuka ari uko bamurashe, ngo kuko ntibashaka no kumva amakuru ye, uretse isura.
Uyu musirikare ufite ipeti rya General, ni uwo mu bwoko bw’Abanyamulenge, abo Wazalendo n’abandi basa nabo bavuga ko ari abashitsi muri iki gihugu.
Ibi biri mu bituma babica, bakabanyaga Inka, ndetse kandi bakabasenyera. Kimwecyo, bamwe muri aba Banyamulenge barimo n’uyu Gasita bakomeza gukorera iyi Leta kabone nubwo ifatanyije na Wazalendo.
Usibye gufatanya na yo, banahakana ko Wazalendo n’Ingabo za Leta zica Abanyamulenge, igitangaje dore Wazalendo ntibazirikana ibitangazwa na bo.
Hagataho, umwuka w’intambara hagati ya FARDC na Wazalendo wahise uzamuka kurushaho, kuko n’ubundi bari basanzwe batabanye neza, kuko inshuro nyinshi bagenda basubiranamo, bakarwana.