• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, January 19, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Nyuma y’aho Gen Gasita ageze i Uvira, ibintu byarushijeho kuba bibi cyane

minebwenews by minebwenews
September 2, 2025
in Conflict & Security
0
Nyuma y’aho Gen Gasita ageze i Uvira, ibintu byarushijeho kuba bibi cyane
88
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Nyuma y’aho Gen Gasita ageze i Uvira, ibintu byarushijeho kuba bibi cyane

You might also like

Amakosa Akomeye Perezida Tshisekedi Yakoze Akomeje Gukongeza Intambara mu Burasirazuba bwa RDC

Impungenge n’Icyitonderwa ku Mutekano w’Umujyi wa Uvira Nyuma y’Igenda ry’Ingabo za AFC/M23

Wazalendo binjiye i Uvira nyuma yo kuhava kwa AFC/M23, hagaragara ibikorwa bikomeye by’isahurwa

Brigadier General Olivier Gasita wo mu ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu ntara ya Maniema, nyuma y’aho agereye mu mujyi wa Uvira uturiye ikiyaga cya Tanganyika, ibintu byarushijeho kuzamba, kuburyo hashobora kwaduka intambara ikomeye hagati ya Wazalendo na FARDC.

Aha’rejo tariki ya 01/09/2025, ni bwo uyu musirikare yinjiye muri uyu mujyi wa Uvira, uwo yagezemo aturutse i Bujumbura mu Burundi, nyuma yo kuva i Kindu akanyura i Kinshasa akabona kwerekeza i Bujumbura.

Bivugwa ko mbere yuko agera muri uyu mujyi, abawuturiye, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abapfulero na Wazalendo, bari batangaje ko batamushaka, ni mu gihe byari byavuzwe ko aje kuyobora ingabo ziwurimo za Leta.

Hari n’amajwi yumvikanye yabo yagiye ahererekanywa ku mbugankoranyambaga, bavuga ko mu gihe yo kwibeshya akawukandagiramo, bahita bamurasa.

Wazalendo bamushinja gutanga umujyi wa Bukavu mu maboko ya AFC/M23/MRDP, iyo uyu mutwe urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa wafashe mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.

Icyo gihe Gen Gasita ni we wari ushyinzwe iperereza ry’igisirikare ku rwego rw’i ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bityo bakavuga ko no mu gihe yo tumwa muri Uvira, ashobora kuyitanga nk’uko yatanze na Bukavu.

Gen Gasita mu kwinjira i Uvira, yahinjiye mu ibanga rikomeye, kuko Wazalendo bagiye kubimenya yamaze ku wugeramo.

Icyakurikiyeho ni uko bahise berekeza kuri hotel ya Muchepe iyo yahitiyemo, iri hafi na Etat major y’ingabo za FARDC i Uvira.

Amakuru akomeza avuga ko Komanda region na Komanda secteur, bagiye kwinginga Wazalendo kuva mubyo barimo, bakareka Leta igakora ibyayo ngo kuko ari yo yahamutumye, abandi na bo barabananira. Kugeza ubwo habaye ubushamirane hagati y’impande zombi.

Ndetse amakuru amwe avuga ko Gasita ashobora kuba yarahungishijwe, asubizwa i Burundi, ariko ku rundi ruhande bivugwa ko akiri Uvira.

Hagataho, Wazalendo basizoye bavuga ko baruhuka ari uko bamurashe, ngo kuko ntibashaka no kumva amakuru ye, uretse isura.

Uyu musirikare ufite ipeti rya General, ni uwo mu bwoko bw’Abanyamulenge, abo Wazalendo n’abandi basa nabo bavuga ko ari abashitsi muri iki gihugu.

Ibi biri mu bituma babica, bakabanyaga Inka, ndetse kandi bakabasenyera. Kimwecyo, bamwe muri aba Banyamulenge barimo n’uyu Gasita bakomeza gukorera iyi Leta kabone nubwo ifatanyije na Wazalendo.

Usibye gufatanya na yo, banahakana ko Wazalendo n’Ingabo za Leta zica Abanyamulenge, igitangaje dore Wazalendo ntibazirikana ibitangazwa na bo.

Hagataho, umwuka w’intambara hagati ya FARDC na Wazalendo wahise uzamuka kurushaho, kuko n’ubundi bari basanzwe batabanye neza, kuko inshuro nyinshi bagenda basubiranamo, bakarwana.

Tags: GasitaUviraWazalendo
Share35Tweet22Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Amakosa Akomeye Perezida Tshisekedi Yakoze Akomeje Gukongeza Intambara mu Burasirazuba bwa RDC

by Bahanda Bruce
January 19, 2026
0
Amakosa Akomeye Perezida Tshisekedi Yakoze Akomeje Gukongeza Intambara mu Burasirazuba bwa RDC

Amakosa Akomeye Perezida Tshisekedi Yakoze Akomeje Gukongeza Intambara mu Burasirazuba bwa RDC Abakurikiranira hafi ibibera mu ntambara imaze igihe ibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bemeza...

Read moreDetails

Impungenge n’Icyitonderwa ku Mutekano w’Umujyi wa Uvira Nyuma y’Igenda ry’Ingabo za AFC/M23

by Bahanda Bruce
January 19, 2026
0
Impungenge n’Icyitonderwa ku Mutekano w’Umujyi wa Uvira Nyuma y’Igenda ry’Ingabo za AFC/M23

Impungenge n’Icyitonderwa ku Mutekano w’Umujyi wa Uvira Nyuma y’Igenda ry’Ingabo za AFC/M23 Mu gitondo cyo ku Cyumweru, abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo ni bo babanje kwinjira mu mujyi wa...

Read moreDetails

Wazalendo binjiye i Uvira nyuma yo kuhava kwa AFC/M23, hagaragara ibikorwa bikomeye by’isahurwa

by Bahanda Bruce
January 19, 2026
0
Wazalendo binjiye i Uvira nyuma yo kuhava kwa AFC/M23, hagaragara ibikorwa bikomeye by’isahurwa

Wazalendo binjiye i Uvira nyuma yo kuhava kwa AFC/M23, hagaragara ibikorwa bikomeye by’isahurwa Mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), umutwe wa Wazalendo, ubarizwa mu mitwe...

Read moreDetails

Wazalendo Basahuye Ibigo n’Imitungo y’Abaturage Nyuma Yaho AFC/M23 Ivuye Uvira

by Bahanda Bruce
January 18, 2026
0
Wazalendo Basahuye Ibigo n’Imitungo y’Abaturage Nyuma Yaho AFC/M23 Ivuye Uvira

Wazalendo Basahuye Ibigo n’Imitungo y’Abaturage Nyuma Yaho AFC/M23 Ivuye Uvira Amakuru yizewe aturuka mu mujyi wa Uvira, uri muri teritwari ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga...

Read moreDetails

Leta ya RDC Yakomeje Guha FDLR Intwaro n’Amasasu

by Bahanda Bruce
January 18, 2026
0
Leta ya RDC Yakomeje Guha FDLR Intwaro n’Amasasu

Leta ya RDC Yakomeje Guha FDLR Intwaro n’Amasasu Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyongeye gushinjwa gukomeza guha umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro...

Read moreDetails
Next Post
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kabila Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?