Nyuma y’aho M23 ivugutiye umuti ingabo z’u Burundi mu rugamba, zatangiye kubyerekana.
Abasirikare b’u Burundi bari bamaze imyaka irenga ibiri bafatanya n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo kurwanya umutwe wa M23, biravugwa ko baba batangiye gucyurwa bavanwa mu Burasirazuba bw’iki Gihugu, nyuma y’aho abarwanyi b’uwo mutwe babakubise inshuro.
Aya makuru yashyizwe hanze n’ibiro ntara makuru by’Abongereza, Reuters, aho bivuga ko ayo makuru biyakesha bamwe mu bayobozi bo muri izi ngabo z’u Burundi.
Byagize biti: “Umu ofisiye wo mu ngabo z’u Burundi yatwemereye ko abasirikare babo bari kuvanwa muri RDC. Ibimodoka by’abasirikare benshi byatangiye kugera i Bujumbura kuva ku wa mbere.”
Aya makuru kandi yatangajwe n’umwe mu Barundi bashyizwe kuvaganira Abarundi bari mu kaga, ukuriye ishirahamwe rya FECOD, Pacifique Ninihazwe, ni mu gihe ahar’ejo yatangaje ko Gen. Elie Ndizigiye uzwi kwizina rya “Mizinga” wari usanzwe ayoboye ingabo z’u Burundi zarwaniraga muri RDC yamaze kugera i Bujumbura mu Burundi.
Avuga ko yahageze ku wa mbere umusibo w’ejo.
Bivugwa ko u Burundi bwari bufite batayo 16 zarwaniraga mu Burasirazuba bw’iki Gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Aba basirikare b’u Burundi batangiye kuvanwa muri RDC nyuma y’aho bakubwiswe kubi na m23, ndetse bahunga bava i Goma n’i Bukavu.
Nyamara kandi umutwe wa M23 wari uheruka no gushyira itangazo hanze usaba ko ubutegetsi bwa perezida Evariste Ndayishimiye bwakura ingabo zabwo muri RDC vuba bukimara kubona iryo tangazo, ngo kuko ziriyo mu buryo budafudutse.