Nyuma y’i fatwa rya Uvira, RDC Yakoze inama Idasanzwe, FARDC Yerekana Ingamba nshya mu Rugamba Ruhangayikishije Igihugu
Umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ukomeje kuzamba nyuma y’ifatwa ry’umujyi wa Uvira n’ihuriro rya AFC/M23/MRDP-Twirwaneho, ryafashe uyu mujyi nyuma y’amezi make Bukavu na yo inohojwe. Ibi byahise bituma Perezida Félix Tshisekedi ahamagaza inama idasanzwe y’Inama Ntoya y’Abaminisitiri, yabereye kuri Cité de l’Union Africaine ku wa Kane, tariki ya 11/12/ 2025.
Muri iyi nama amakuru agaragaza ko Umugaba Mukuru w’ingabo za RDC, Lieutenant-Général Jules Banza Mwilambwe,wari umushyitsi w’ingenzi muri iyo nama. Yagejeje ku bayobozi bakuru b’igihugu raporo yihariye ku miterere y’urugamba ruri kubera muri Kivu y’Amajyepfo, n’ingamba zafashwe hagamijwe kongera imbaraga mu kurinda ubusugire bw’igihugu.
Nk’uko iyi nkuru yatangajwe na Patrick Muyaya, Minisitiri w’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Leta, yagize iti:
“Umugaba mukuru w’ingabo yagejeje ku Nama ishusho y’ibihe bidasanzwe ku mirongo y’imirwano, anasobanura ingamba nshya zashyizweho zigamije kongera umutekano n’ubwirinzi bw’igihugu, cyane cyane mu duce turimo kwisanga mu maboko y’umutwe wa M23.”
Uvira ni yo yari isigaye ari ikicaro gikuru cya leta muri Kivu y’Amajyepfo nyuma y’ifatwa rya Bukavu mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka 2025. Abasesenguzi bemeza ko Uvira ifite “agaciro karenze kuba umujyi”—ni urufunguzo rushobora kwambukiranya inzira ziva muri Kivu zigana mu cyahoze ari Katanga, ibarwa nk’izingiro ry’ubukungu bwa RDC.
Ifatwa ry’uyu mujyi ryongeye guteza impungenge ko mu majyepfo ya Congo hashobora kubaho ihinduramatwara rikomeye mu bukungu n’ubutegetsi.
Ibi bibaye mu gihe RDC n’u Rwanda vuba aha basinye amasezerano ya Washington, afashijwe n’Amerika, agamije guhosha intambara no kugarura umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Nyamara, imirwano yakajije umurego nyuma yahoo, buri ruhande rushinja urundi kutubahiriza ibyumvikanyweho.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi aherutse kuvuga ko ifatwa rya Uvira ari “urushyi ruvugiye Washington”, ashimangira ko ayo masezerano atatangiriwe ku murongo wizewe.
Inama ya guverinoma yatumijwe byihutirwa igaragara nk’uburyo bwo kugarura icyizere mu baturage, no kwereka ko ingabo za FARDC zigifite ubushobozi bwo kurinda igihugu. Ibi byakozwe mu gihe AFC/M23/MRDP-Twirwaneho ikomeje kwagura uduce igenzura muri Kivu y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru.
Uburengerazuba bwa RDC bukomeje kureba uko urugamba ruhinduka umunsi ku wundi, mu gihe politiki y’akarere na dipolomasi mpuzamahanga bigenda bihindura isura ku muvuduko ushimangira ko amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa Congo akiri kure nk’u kwezi.






