Nyuma y’igitero cya Maï Maï muri Bibogobogo, Ingabo za FARDC zasuye aka karere zigira nicyo zisaba abagatuye.
Ku manywa y’ejo ku Cyumweru tariki ya 11/08/2024, ingabo za FARDC zikorera mu Bibogobogo zasuye abaturage baturiye ibyo bice, abari baheruka kugabwaho igitero, barangije babasaba kuvana Inka zabo ziri kure, ndetse no kutaragirira kure.
Igitero giheruka ku gabwa ku Banyamulenge, Maï Maï yakibagabyeho ku masaha y’umugoroba w’ajoro wo ku wa Gatandatu tariki ya 10/08/2024.
Amakuru yaje avuga ko icyo gitero ko cyagabwe neza mu gace kari karagiriwemo Inka z’aba Banyamulenge ka Matunda. Nubwo Maï Maï ari yo yari yagabye iki gitero ariko ntabwo yigeze ihirwa kuko yakubiswe bikaze na Twirwaneho ishinzwe kurinda umutekano w’Abanyamulenge n’abaturage bose muri rusange. Ndetse kandi icyo gitero cyaguyemo abarwanyi ba Maï Maï bane, mu gihe Twirwaneho yo yatashye amahoro.
Nyuma y’iki gitero, Ingabo za FARDC zikorera muri aka karere ka Bibogobogo zasuye abaturage bari ahitwa ku Kabara, aha ni mu ntera y’ikirometro kimwe no kuri Matunda iyari ya bereyomo imirwano yo ku wa Gatandatu.
Ijambo umusirikare mukuru wa FARDC wari wasuye aba baturage yabagejejeho, yabanje ku bashimira kukuba bazi kw’irwanaho, nyuma yaho asaba Abanyamulenge kuvana Inka zabo ziri kure ndetse kandi abasaba kwirinda kuza baragirira iz’i nka zabo kure n’imihana.
Gusa, anababwira kandi ko Maï Maï itakiri hafi, bityo ko bagomba gutekana, ndetse kandi anababwira ko bo bagerageje kuganiriza aba Wazalendo babihanangiriza kutongera kugaba ibitero ku Banyamulenge.
Ku rundi ruhande, amakuru Minembwe Capital News yabwiwe n’abaturage baturiye ibi bice byo muri Bibogobogo, avuga ko ubwo ingabo za FARDC zari ku Kabara ziri guhumuriza abaturage, Maï Maï nayo yarimo igaragara mu Marango ya Matunda. Ndetse kandi bamwe muri aba basirikare barimo basaba Abanyamulenge kuba maso, ngo kuko umwanzi yogaba ibitero isaha iyari yo yose.
Tubibutsa ko iki gitero Maï Maï yakigabye mu gihe muri aka karere harimo hapangwa uko ibiganiro bya mahoro bikorwa hagati y’Abanyamulenge n’Ababembe ndetse n’Abanyindu.
MCN.