Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yahamagaje i Nama yigitaraganya, nyuma y’uko bya vuzwe ko hari iki bombe cyatewe muri Quartier ya Mugunga, Komine Karisimbi, muri Goma, mu Ntara ya Kivu Yaruguru.
Nk’uko bya vuzwe n’uko kiriya ki bombe cyarashwe mu masaha y’umugoroba wo kuri uy’u wa Gatanu, tariki ya 2/02/2024.
Ubuyobozi bwa Sosiyete sivile muri Komine ya Karisimbi, bemeje ay’amakuru bavuga ko kiriya gisasu cyatewe hafi n’ishuri ry’isumbuye rya Nengapeta, kiza gusiga gikomerekeje Abaturage batatu.
Nyuma y’uko kiriya gisasu cyatewe i Goma, k’u murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu Yaruguru, umukuru w’igihugu cya RDC, Félix Antoine Tshisekedi, yahise ahamagaza i Nama idasanzwe y’aba minisitiri, i Kinshasa. Iy’i Nama ikaba igamije kwiga ibibazo byihutirwa nk’uko Tshisekedi yabitangaje akoresheje urubuga rwe rwa X.
Ibi byibukije ko perezida Félix Tshisekedi, ubwo yarimo yiyamaza mu matora aheruka kuba muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu mwaka ushize, yasezeranije abanyekongo ko mugihe M23 ya kwibesha ikarasa isasu rimwe i Goma ko yahita atera i Gihugu cy’u Rwanda, ngo agahita avanaho ubutegetsi bwa perezida Paul Kagame.
Mur’icyo gihe yahise avuga ko yarasa i Kigali y’icaye i Goma, ngo kuko afite ibikoresho by’agisirikare bigezweho nk’uko yarimo abyivugira.
Yagize ati: “Banyekongo, nshuti zanjye, ndabasezeranya ko mu gihe M23 yakwibesha ikongera igafata agace gato gusa, cyangwa ikarasa isasu rimwe i Goma, nahita ntumiza i Nama y’inteko nshinga mategeko, nkabasaba gutera u Rwanda.”
Tu bibutseko Sosiyete sivile yo muri Komine Karisimbi, ahatewe igisasu barashinja M23 kuba ar’iyo yaba yagiteye n’ubwo bitaremezwa.
Bruce Bahanda.