U mutwe wa M23 wemeje amakuru avuga ko ba hanuye drone y’ingabo za Repubulika ya Demokorasi ya Congo. Ni nyuma y’imirwano yabereye mu nkengero zakarere ka Kalenga na Kirolilwe, homuri teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyarugu, aho impande zombi zarimo zihangana hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo za RDC, FDLR, Wazalendo, Wagner, Fardc n’imbonera kure z’u Burundi.
Iriya mirwano y’ubuye kuva mu masaha y’igitondo cyokuri uyu wa Gatanu, tariki 25/11/2023.
Amakuru y’ihanurwa ry’iriya drone yemejwe n’u muvugizi wa M23 mubyapolitike bwana Lawrence Kanyuka, mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, rwahoze rwitwa Twitter.
Yagize ati: “Drone y’ihuriro ry’ingabo za guverinema ya Kinshasa, FDLR, Wagner, Wazalendo na Fardc, twayihanuye, i Masisi.”
Ay’amakuru yanemejwe na perezida w’u mutwe wa M23, Bertrand Bisimwa, yavuze ko Ingabo z’umutwe abereye Umuyobozi zahanuye drone y’ingabo za RDC ubwo zarimo zirwanaho ariko zinarinda n’abasivile.
Bisimwa yunzemo ko M23 yamaze gufata ingamba zigamije gushira iherezo ku bikorwa by’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ashinja gusenya ibikorwa remezo bitandukanye mubice byo M’uburasirazuba bw’iki gihugu ca RDC.
Bruce Bahanda.