Nyuma y’uko bitangajwe ko Stade Amahoro yamaze kuvugururwa, hagaragajwe ifoto yayo yafashwe, igaragaza ubwiza bwayo buhebuje.
Iyi stade yavanwe ku rwego rwo kwakira abantu ibihumbi 25, igashyirwa ku rwego rwo kwakira ababarirwa mu bihumbi mirongwine nabitanu (45).
Byanatangajwe ko iyi Stade igiye gukinirwamo umukino w’u mupira w’amaguru wa mbere uzahuza amakipe ayoboye ayandi mu Rwanda, ari yo APR FC na Rayon Sport. Uyu mukino uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15/06/2024, uzaba ubaye mbere y’uko iyi stade Amahoro itahwa ku mugaragaro, kuko izafungurwa ku mugaragaro tariki ya 04/07/2024, ni mu gihe u Rwanda ruzaba rugiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 yo kwibohora.
Ubutumwa bwa mashusho bwagaragajwe bwerekanye ubwiza bw’iyi stade, ndetse ay’amashusho yagaragazaga ko ibikorwa byo kuyivugurura bigeze ku musozo, aho byose byarangiye ndetse ibikorwa byayo byose byamaze kuja ku murongo ku buryo igisigaye ari uko abafana binjiramo bakayireberamo umupira.
Muri ay’amafoto yashizwe hanze anagaragaza uburyo kandi muri Stade Amahoro harimo inyubako zizajya zikorererwamo ibindi bikorwa, nk’utubari, ndetse n’aho ikipe y’iki gihugu izajya yakirirwa ivuye gukina hanze y’u Rwanda.
MCN.