Nyuma y’uko u mukuru w’igihugu ca Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi avuze ko Igihugu cye cyiteguye gukoresha imbunda mu guhangana n’u Rwanda, Umuvugizi Wungirije wa leta ya Kigali, Alain Mukuralinda yavuze ko igihugu cye cyumvise ibyo Tshisekedi aganishaho, kandi ko na bo badasinziriye.
Perezida Félix Tshisekedi yatangaje aya magambo mu kiganiro yagiranye n’ibitangazamakuru mpuzamahanga; France 24 na Radio y’Abafaransa ya RFI.
Uriya muvugizi wa Leta ya Perezida Paul Kagame, yagaragaje icyo Guverinoma ye yigiye mu mvugo u mukuru w’igihugu ca RDC,yatangarije biriya bitangaza makuru by’amahanga ko RDC ihembera gushora intambara kurikiriya gihugu cyabo.
Iki kiganiro cyagiye hanze mu Cyumweru gishize , ku wa Kane tariki 16/11/2023, Tshisekedi kandi ubwo yaganira ga nabariya banyamakuru ba biri b’ibi bitangazamakuru, yo ngeye k’umvikana ashinja leta ya perezida Paul Kagame, ibinyoma ko ari yo nyirabayazana w’ibibazo by’umutekano muke uri mu gihugu cye.
Ni ibirego u Rwanda rutahwemye kwamaganira kure, rusobanura ko ibibazo byo muri Congo ari iby’iki Gihugu ubwacyo kandi ko bishinze imizi ku miyoborere yacyo idashoboye gukemura umuzi w’ibitera ibi bibazo, nko kurandura imitwe irimo FDLR idahwema kugirira nabi bamwe mu Banyekongo.
Muri iki kiganiro na France 24 na RFI, Perezida Tshisekedi yavuze ko Igihugu cye cyiteguye gukoresha imbaraga zose ngo kuko cyasabye U muryango Mpuzamahanga gufatira u Rwanda ibihano ariko urinangira.
Yagize ati “Nibakomeza kwinangira tuzakora ibiri mu bushobozi bwacu turinde umutekano. Tuzakoresha inzira zacu kugira ngo twirwaneho, tunacungire umutekano abaturage bacu.”
Umunyamakuru yahise abaza Tshisekedi niba atari kuvuga ko Igihugu cye cyaba cyiteguye gukoresha uburyo bwa gisirikare, amusubiza na bwangu agira ati “Ubwo se urumva ubundi buryo tuzakoresha atari imbunda?”
Nubwo atari rimwe cyangwa kabiri Tshisekedi yeruye ko yifuza gushoza intambara ku Rwanda, iyi mvugo ye yongeye kubishimangira.
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, agendeye kuri iyi mvugo y’umukuru w’igihugu ca DRC, yavuze ko u Rwanda na rwo rwumvise ubutumwa yashatse kuvuga.
Akoresheje imigani migufi, Mukuralinda yagize ati “Imfubyi yumvira mu rusaku, kandi Ukubita umwana ntumubwiriza kurira. Kubera iki? Kandi habwirwa benshi hakumva bene yo.”
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yakomeje avuga ko mu gihe Tshisekedi yivugiye ubwe ko batahwemye kurega u Rwanda ngo barufatire ibihano, none akaba yageretseho ariya magambo ko Igihugu cye cyiteguye gukoresha intwaro, ntakindi bigaragaza atari umugambi we yakunze kuvuga.
Mukuralinda, ati “Yakoresheje iryo jambo kwirwanaho, ariko uwumva yumve, ni yo mpamvu nababwiye iriya migani. Nta mpamvu y’uko Ingabo z’u Rwanda zitakomeza kuba maso.”
Mukuralinda avuga ko u Rwanda rutahita rwemeza ngo intambara na Congo ibaye, kuko atari cyo rushize imbere, ariko ko niramuka inabaye ruzayirwana rwemye.
Yakomeje avuga ati: “Intambara yaba itaba u Rwanda ruriteguye, rwiteguye kujya mu nzira y’amahoro, ni na yo rushira imbere. Inzira y’ibiganiro bifasha Repubulika ya Demokarasi ya Congo niba ibyifuza gukemura kiriya kibazo ariko ntabwo u Rwanda ruzigera rwibesha na gato rurangara ngo rureke kurinda umutekano n’ubusugire bw’ubutaka bw’inkiko z’u Rwanda ndetse n’ubw’abaturage.”
Ibi bibaye mugihe leta ya Kinshasa ikomeje kurunda ingabo zayo k’umipaka ihuza ibihugu byombi aho ndetse harimo n’ingabo z’u Burundi zashinze inyangenzi, Ngoma, i Djwi na Kamanyola mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Bruce Bahanda.