
Abaturage ba Congo Kinshasa, baturiye umupaka wa Uganda na RDC, baratakira Kinshasa ko Uganda i komeje kubatwara ubutaka. Ibi bije nyuma y’uko Uganda yari heruka gutwara agace ka Mungo kari muri Groupement ya Busanza bakaba bongeye kwiyongeza akandi gace kari muri Groupement ya Binza homuri teritwari ya Rutsuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru Minembwe Capital News, dukesha bamwe mubaturage baturiye utwo duce bavuze ko baheruka kwandikira Guverinoma ya Kinshasa bayibwira ko ubutaka bwabo buri kwegekwa kubindi bihugu.
Ati: “Leta yacu twayibwiye kugira ico ikora ariko isa nikomeje kuvunira ibiti mu matwi. Ubu Uganda yiyongeje ubundi butaka buri muri Groupement ya Binza.”
Bakomeje bati: “Uganda yabanjye kwiyomekaho agace ka Mungo hafi n’u Mujyi wa Bunagana, none reba biyongeje akandi gace. Ibyo byabaye igihe hari haje intumwa za Uganda nizo zashinguye ibyuma byagaragazaga Umupaka baza kuby’imurira kure yaho byari bisanzwe.”
Aya makuru akomeza avuga ko igikorwa co kw’imura umupaka kigize iminsi gikorwa na Bagande, kandi ko bikomeje gukorerwa mubice bya Bunagana na Musezero. Ni Umupaka bahamya ko umaze kwigizwaho mubirometre birenga bitatu(3).
Gusa Abaturage baha bemeza ko Umutekano urushaho kumera neza ngo kuva M23 yafata agace ka Bunagana.
Depite kurwengo rw’i Ntara, Emanuel Ngaruye, ukomoka muriyi Groupement ya Busanza, yahise avugako Guverinoma ya Kinshasa ko igomba gushiramo imbaraga zose kugirango yisubize ibice bifitwe n’inyeshamba za M23 ndetse ngo kandi igarure ubutaka bwabo bwometswe kuri Uganda.
Ibi ntaco leta ya Uganda irabitangazaho kuva kumunsi w’ejo ubwo byatangiye kuvugwaho.
By Bruce Bahanda.
Tariki 28/092023.