Odinga war’uzwi cyane muri politiki ya Kenya yitabye Imana.
Raila Odinga wahoze ari minisitiri w’intebe muri Kenya, yitabye Imana nkuko amakuru ava muri iki gihugu abivuga.
Murukerera rwo kuri uyu wa gatatu tariki ya 15/10/2025, ni bwo Raila Odinga wabaye minisitiri w’intebe muri Kenya yitabye Imana.
Aya makuru avuga urupfu rwa Raila Odinga, agaragaza neza ko yazize uburwayi, kandi ko yarangirije mu gihugu cy’u Buhinde aho yarimo yivuriza.
Raila Odinga apfuye afite imyaka 80 y’amavuko, akaba yarazwi cyane muri politiki y’iki gihugu cya Kenya.
Usibye kuba yarabayeho minisitiri w’intebe, yanahatanye inshuro zitanu mu matora y’umukuru w’igihugu, aho yabikoraga ashaka kuyobora iki gihugu.