Olivier Rumenge, umunyekongo wo mu bwoko bw’Abanyamulenge wo mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, yagize icyavuga kuri Justin Bitakwira uzwiho kwanga ubwoko bw’Abatutsi bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ni biri mu cyegeranyo Olivier Rumenge yashize hanze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27/02/2024.
Olivier Rumenge mu matora aheruka kuba muri RDC, yari mu bagerageje kwitoza ku mwanya wabadepite k’u rwego rw’igihugu.
Muri iki cyegeranyo cya Olivier Rumenge yavuze ko “abanyapolitike bakomeza gukwirakwiza propagande z’ibinyoma no kurema urwango n’inzangano mu baturage ko igihe cyabo kigeze ku musozo.”
Avuga ko n’ubwo ubu hari inzangano mu moko aturiye RDC ati ariko mu bihe byashize ay’a moko yigeze kubana neza kandi mu mahoro, aho yanatanze n’urugero rw’uko “Abanyamulenge, Abapfulero Ababembe n’Abanyindu ko bigeze kugabirana,” anavuga ko bigeze gusangira ibyiza n’ibibi.
Yagize ati: “Erega n’ubwo biruko ariko aya moko yigeze gusangira ibyiza n’ibibi, umupfulero yasangiye nu munyamulenge mu birori bya makwe y’abana babo, ndetse baranatabarana no mu byago.”
Olivier Rumenge yavuze ko hari Abayobozi baheruka gutorerwa kuba abadepite muri teritware ya Uvira, avugamo Justin Bitakwira Bihonahayi, avuga ko uyu yirengagije gukora ibijanye n’inshingano ze nk’u muyobozi, ahubwo aja mu kurema inzangano n’amacyakubiri, byu mwihariko akangurira Abaturage bo mu bwoko bwa Bapfulero kwanga Abanyamulenge.
Ati: “Justin Bitakwira ni umunyapolitike ukoresha amagambo agoreka amateka, ibyo abikora nkana agacurika amategeko yemewe n’itegeko nshinga rya RDC, itegeko ry’ikirenga rivuga ku bijanye n’ubwenegihugu bw’Abanyamulenge.”
Yakomeje agira ati: “Itegeko nshinga ryo mu mwaka w’ 2006, rya vuguruwe mu 2011, rikaba rikubiyemo ingingo zivuga ku bwenegihugu bwa banyekongo. Iri tegeko Bitakwira ara ryirengangiza, akigiza nkana, ati nigute bwa tanzwe cyangwa bwazimijwe? Bira ba baje mu gihe utorwa kuyobora abaturage ariko ukaba bera igisitaza.”
Olivier Rumenge yagarutse no ku ijambo perezida Félix Tshisekedi aheruka gutangaza avuga ko Abanyamulenge ari Abakongomani ijana ku ijana.
Yagize ati: “Kuba perezida Félix Tshisekedi Tshilombo yaravuze ko Abanyamulenge ari abakongomani, yego nibyo kuko amateka arabihamya, kuva mwigabanya rya Afrika mu Nama y’i Berlin yo mu gihugu cy’u Bubiligi mu 1885.”
Avuga ko Justin Bitakwira watowe nk’u muyobozi agomba gusimbataza iyo myumvire kugira y’ubakire ku mateka y’u kuri kandi yanditse, ubundi kandi y’ubakire no kubyo abakurambere bacyu bari baritije kubana mu mahoro, mbere y’uko abazungu baza.
Olivier Rumenge yasoje avuga ko imyitwarire ya Bitakwira idakwiye abanyekongo bukuri.
Ati: “Imyatwarire ya Bitakwira ntaho ihuriye n’umuyobozi cyangwa umunyekongo nyawe, amacyakubiri inzangano, z’amoko zasize abaturage bacu mu marira, ibyo rero tugomba ku bya magana, kuko ibyo bidusigira ni ukurimbura ubwoko.”
MCN.