Ingabo za Uganda n’iza RDC zihuriye muri Operation yahawe izina Shujaa, batangaje Ico iyo operation imaze kugeraho.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 19/08/2023, saa 12:10pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Ingabo za Uganda (UPDF), zatangaje ko zimaze kwivugana ibyihebe bigera mu 548 byo mu mutwe w’iterabwoba wa ADF kwari byo bamaze kwicira muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ni nyuma y’imyaka hafi ibiri hatangiye ibitero byiswe “Operation Shujaa” izi Ngabo za Uganda z’ifatanyije n’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) bagaba ku birindiro bitandukanye bya ADF, muri za teritwari ya Béni na Ituri.
Imibare itangwa n’Igisirikare cya Uganda yerekana ko kuva mu kwezi kwa Cyuminakabiri, umwaka wa 2021 ibyihebe 548 bya UPDF ari byo bimaze kwicwa, ibindi 50 byafashwe mpiri na ho 31 birayamanika.
Umuyobozi wa Diviziyo y’Ingabo za Uganda zirwanira mu misozi miremire akanaba umuyobozi wa Operation Shujaa, Major Gen Dick Olum, yanerekanye umurundo w’Ibikoresho bya gisirikare byafatiwe muri biriya bikorwa byo guhiga ADF.
Ibi birimo imbunda zizwi nka SMG (machine guns) 142, umunani zo mu bwoko bwa PMK Machine guns, ibisasu 60 byo mu bwoko bwa millimeters mortar, impuzankano za gisirikare 111 military, za batteries 10 ndetse n’imigozi 45 ya radiyo.
Major Gen Olum yavuze ko ziriya ntwaro zafashwe ari ikimenyetso cy’uko ADF ishinjwa kugaba ibitero muri Uganda na Congo mu gihe cya vuba izaba yamaze kurandurwa burundu.
Ati: “ADF mu gihe cya vuba izinjira mu bitabo by’amateka. Twagabanyije ubushobozi bwayo bwo gushoza intambara, twagabanyije umubare w’abakozi bayo, uw’intwaro zabo; ikindi morali yabo iri hasi.”
Uyu musirikare yavuze ko intwaro UPDF yerekanye ari iziri mu biganza byayo, kuko hari izindi zifitwe n’Igisirikare cya Congo.
Yunzemo ko usibye ibyihebe byishwe, hari n’abantu 156 biganjemo abagore n’abana byari byarashimuse babohowe kurubu bakaba bidegembya.