Kuri uyu wa Mbere, tariki 06/11/2023, n’ibwo Operation Springbok, igamije kurinda u Mujyi wa Goma na Sake, bagaragaje ko batangije operation yokurwanya u mutwe wa M23 nimugihe bagaragagaye bari muri posisiyo z’intambara.
Bwambere aba basirikare bo mw’itsinda ry’ingabo z’umuryango wa b’ibumbye (Monusco), bafite Batayo bahuriyeho n’igisirikare ca FARDC, bagaragaye mugace ka Kimoka, gaherereye muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mugihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
Operation Springbok, yatangajwe bwambere kuri uyu wa Gatanu, tariki 03/11/2023, ninyuma y’ibiganiro byaribimaze guhuza ingabo z’u muryango wa b’ibumbye (Monusco) n’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo, i Goma.
Uriya musirikare mukuru wa Monusco, General Otávio Rodrigues de Miranda Filho, yahise atangaza ko bagiye gufasha FARDC kurinda u Mujyi wa Goma na Sake, ngo bitaja mu maboko yabanzi. Gusa yavuze ko M23 ifite imbaraga ariko ko bo bazayitsinda.
Yagize ati: “U mutwe wa M23 ufite imbaraga zagisirikare ariko twe tuzabatsinda kuko twihuje na FARDC, muri Operation Springbok.”
Ibi Abasesenguzi benshi barabinenze aho bwana Zachee Byinshi Masabo, yabwiye Minembwe Capital News, ko Monusco igiye kwisiga umwanda ngo kuko Wazalendo, FDLR na Nyatura bafite ibyaha byinshi byo muntambara.
Ati: “Wazalendo, FDLR na Nyatura, bose nabicanyi bashinjwa kwica Abatutsi M’uburasirazuba bwa RDC. Naho FDLR murayizi mwese basize bakoze Genocide mu Rwanda.”
Yakomeje ati: “Monusco ntizareka gufatikanya na FDLR na Wazalendo, kuko bamaze kuba abasirikare ba leta ya Kinshasa.”
Ntabyinshi byatangajwe kuriziriya ngabo za Monusco, byavuzwe gusa ko operation Springbok ihuriyemo n’ingabo za FARDC na Monusco, koyamaze gutangira itangiriye mubice bya Masisi.
By Bruce Bahanda.