PAM yagaragaje ibikiyigoye kugira ngo ifashye abahunze imirwano mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni PAM, ishami ry’umuryango w’Abibumbye, ryagaragaje ugushidikanya gukomeye kugira ngo rigeze ubufasha mu bice birimo abahunze intambara mu Burasirazuba bw’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Iri shami rishinzwe ubutabazi ririmo gutinya kugira ibice rikandagiramo mu gihe leta Zunze Ubumwe z’Amerika zari zashizeho iminsi y’agahenge ku mpande zihanganye. Izo mpande ni m23 n’igisirikare cya leta ya Kinshasa.
Agahenge ka mbere kemejwe ku ya 04 kugeza 19/07/2024, kaje kongerwaho ibyumweru bibiri nk’uko ibiro bya Amerika by’ubanyi n’amahamga byabitangaje.
Mu gushiraho aka gahenge kwari ukugira ngo haboneke ubutabazi bwi huse kubakuwe mubyabo n’intambara.
Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri PAM yagaragarije itangaza makuru ko nubwo hemejwe agahenge ku kwezi, hakiri impungenge ku mutekano mu bice abaturage bahungiyemo, nk’uko radio okapi yabitangaje kuri uyu wa Mbere.
Ndetse uyu muyobozi muri PAM yakomeje kubwira itangaza makuru ko mu ntangiriro z’uku kwezi turimo, abakozi ba PAM bagabweho igitero gikaze, kandi ko bakigabweho n’insoresore za b’abasivili muri teritware ya Lubero.
PAM igasobanura ko nyuma yo guhagarika ibikorwa byayo mu bice bitandukanye byabereyemo imirwano, ubu iri kwibanda ku gufasha abana bari munsi y’imyaka itanu n’ababyeyi batwite ku bigo by’ubuvuzi bitandukanye.
MCN.