Panike Muri Uvira: Ingabo za FARDC n’iz’u Burundi Zirahunga, AFC/M23 Ikomeje Kwagura Ibirindiro Byayo
Umwuka w’ubwoba n’impagarara ukomeje gufata intera ikomeye mu mujyi wa Uvira, uri mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho abaturage bari kwirebera n’amaso yabo uburyo ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’iz’u Burundi, hamwe n’abarwanyi ba FDLR na Wazalendo, bakomeje guhungira mu byerekezo bitandukanye.
Amashusho n’amakuru akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abasirikare bahunga ku bwinshi hagati mu mujyi, ibintu byateje akavuyo n’igitutu gikomeye mu baturage. Abatuye Uvira bavuga ko ibi ari “isura y’akababaro itigeze ibaho kuva intambara yatangira,” kuko hari n’abaturage, by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje kwicwa, nubwo umubare nyawo w’abamaze guhitanwa utaramenyekana neza.
Amakuru yizewe Minembwe Capital News (MCN) yabonye yemeza ko umutwe wa AFC/M23 umaze kugera mu duce twa Kasenga na Mulongwe, uturere twegereye cyane umujyi rwagati wa Uvira. Ibi bivuze ko uyu mujyi ushobora kugwa mu maboko y’AFC/M23 mu masaha ari imbere niba ibintu bikomeza gutya.
Ibi ni byo bikomeje guhesha AFC/M23 isura y’umutwe uri gutera intambwe idasanzwe mu kwagura ibirindiro byawo muri Kivu y’Amajyepfo, mu gihe ingabo za FARDC n’abafatanyabikorwa bazo—FDNB, Wazalendo na FDLR—bakomeje kugaragara nk’abatakaje icyizere, imbaraga ndetse n’ubushobozi bwo kurinda uyu mujyi ufatiye runini ubuhahirane n’ubukungu bw’uturere two mu burasirazuba bwa RDC.
MCN irakomeje gukurikirana uko uko ibintu bihindagurika ku murongo wa hafi.






